Nyuma y’iminsi micye avuye mu gisibo Fearless yisubiriye ku gasembuye-Amafoto

Imyidagaduro - 20/07/2016 2:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’iminsi micye avuye mu gisibo Fearless yisubiriye ku gasembuye-Amafoto

Umuhanzikazi Keza Amina uzwi ku izina rya Fearless muri muzika, ni umwe mu bahanzikazi babarizwa mu idini rya Islam. Uyu muhanzikazi nyuma y’ukwezi kutanuzuye neza avuye mu gisibo yafotowe ari kubyinana ikirahure gicagase inzoga bigaragara ko ari iyo yarari kunywa.

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016 ubwo umuhanzikazi Tonny yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, hari hatumiwe abantu banyuranye bamwe muri  bo bitabiriye ibi birori harimo na Fearless wagaragaye ari kubyinana na Mc Tino afite ikirahure gicagase inzoga bigaragara ko ari iyo yarari kunywa anibyinanira n'uyu munyamakuru ukomeye hano mu Rwanda.

FEARLESSFearless nyuma y'iminsi 11 avuye mu gisibo yasubiye ku gasembuye

Uyu muhanzikazi ari muri benshi babarizwa mu idini ya Islam batangaje ko babaye bahagaritse muzika kubera igisibo bari binjiyemo cyaje kurangira tariki 6 Nyakanga 2016, bivuze ko nyuma y’iminsi 11 gusa avuye mu gisibo Fearless yagaragaye yasubiye ku gasembuye.

FEARLESSFearless n'ikirahure cy'inzoga mu ntoki abyinisha Mc Tino

Fearless ni umuhanzikazi uririmba injyana ya HipHop, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo;‘I like u’, ’Ntakuri mbona’ kimwe n'izindi nyinshi yagiye akora muri muzika ye.

REBA HANO 'NTIBABIZI' YA FEARLESS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...