Nyuma y'Ikicaro, Rino G agiye kongera guhuzwa na Urban boys n'amashusho y'indirimbo 'Iribagiza'-Video nshya

Imyidagaduro - 01/07/2014 3:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y'Ikicaro, Rino G agiye kongera guhuzwa na Urban boys n'amashusho y'indirimbo 'Iribagiza'-Video nshya

Rino G, umwe mu basore batanu batangiranye n’itsinda rya Urban boys aratangaza ko aterwa imbaraga n’urwego aba bahanzi bamaze kugeraho ndetse nawe akaba akomeje gushyira imbaraga mu bye kugirango nawe abashe kugera ku rwego rwisumbuyeho, by'umwihariko akaba yishimira ko bagiye kongera guhurira mu mashusho y’indirimbo Iribagiza.

Nk’uko uyu musore yabidutangarije ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise Ruraryoha afatanije na Passy(TNP), ngo ntamwanya na muto wo kuruhuka afite kuko nyuma y’iyi ndirimbo afite indi mishinga ibiri y’indirimbo z’amashusho harimo Brenda yakoranye na Dr Jiji agomba gukora muri iki cyumweru, agahita akurikiza Iribagiza yakoranye n’itsinda rya Urban boys mu minsi ishize.

agshb

Rino G 

Ni nyuma y’imyaka igera kuri 6 yari ishize agaragara ari kumwe na Urban boys ubwo bari bakiri kumwe mu mashusho y’indirimbo bise Ikicaro yabemenyekanyishije cyane mu mujyi wa Huye aho batangiriye umuziki gusa uyu musore ntiyaje gukomezanya na bagenzi be.

Reba amashusho y'indirimbo Ikicaro ya Urban boys bakoze ubwo na Rino G yari akibarizwamo

 

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Rino G yavuze ko arimo agerageza gushyira imbaraga cyane mu mashusho y’indirimbo ze, byumwihariko indirimbo ye na Urban boys akaba yizera ko izakundwa mu Rwanda, cyane cyane mu mujyi wa Huye aho batangiriye.

asnhs

Benshi bemeza ko Rino G nawe ari umusore ugaragara neza mu mashusho(Swagg boy)

Rino G ati “ Urban boys bageze ku rwego rushimishije kabisa kandi nanjye iyo mbarebye bintera imbaraga zo gukora cyane, ikindi cyiza ni uko nabo ubona ko muri iki gihe bashaka kumfasha yaba mu gukorana nabo no kumfasha kumenyekanisha indirimbo zanjye.”

Akomeza agira ati “ Ubu nyuma y’iyi ndirimbo mbagejejeho, akazi karakomeje ndetse namaze kuvugana na Urban boys tugiye guhita dufata amashusho y’indirimbo bamfashijemo yitwa Iribagiza nizera ko ubufatanye bwacu nyuma y’igihe kinini dutandukanye buzongera gushimisha benshi, cyane cyane abatuzi i Huye ubwo twatangiraga umuziki.”

Reba amashusho y'indirimbo ye nshya yise Ruraryoha

 

Nizeyimana Selemani 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...