Nyuma y’amezi 5 bashinze urugo, umugore wa Thacien Titus na we yinjiye mu muziki

Imyidagaduro - 28/01/2016 4:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’amezi 5 bashinze urugo, umugore wa Thacien Titus  na we yinjiye mu muziki

Ku itariki 22 Kanama 2015 nibwo Thacien Titus yasezeranye imbere y’Imana na Mukamana Christine. Nyuma y’uko Thacien Titus ari umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, kuri ubu umugore we na we yamaze kwinjira muri muzika.

Kuri uyu wa  28 Mutarama 2016 nibwo Mukamana Christine yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ’Ndagushimira’ yafatanyije n’umugabo we Thacien Titus bamaze amezi agera kuri 5 babana.

Indirimbo ye ya mbere ishingiye ku nkuru y’ubuzima bwe

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Mukamana Christine yatangaje ko indirimbo’Ndagushimira’ ikubiyemo ishimwe bitewe n’ibitangaza yakorewe n’Imana. Ati “ Iriya ndirimbo ni iy’ishimwe kubyo Imana yankoreye. Ikubiyemo ubuhamya bw'ubuzima nanyuzemo . Ni iyo gushima, muri byose umuntu aba agomba gushima, kandi hari ibyo Imana iba yarakoze bigaragarira amaso bishobora gutuma ashimira Imana. ”

Mukamana Christine avuga ko kandi iyi ndirimbo buri wese yayifashisha ashima Imana kuko buri wese ukiriho atabura icyo ayishimira Imana.

Thacien &Mukamana

Tariki 22 Kanama 2015 nibwo basezeranye imbere y'Imana

Thacien &Mukamana

Biyemeje kuzabana mu bibi n'ibyiza, none bagiye gufatanya n'umwuga w'ubuhanzi

Impamvu yamuteye kwinjira mu muziki

Abajijwe niba asanzwe ari umuririmbyi, Christine yagize ati “ Urebye ntabwo nsanzwe ndirimba kugiti cyanjye ariko hari korali zinyuranye nagiye ndirimabo mbere y’uko nshaka umugabo. Iyo mperuka kuririmbamo ni Korali Phenuel y’i Gisagara. Kuririmba kugiti cyanjye byo navuga ko mbitangiye ubungubu.”

Mukamana Christine avuga ko impamvu yinjiye mu muziki ari ukugira ngo ashyigikire umugabo . Ati “Nabyinjiyemo  kugira ngo nshyigikire umugabo wanjye mu mpano ye dukomeze ngukora umurimo w’Imana kandi ntacyiza nko gukorera Imana kuko ntawayikoreye wikoreye amaboko.”

Imihigo ni yose ndetse arateganya gushyira hanze album

Abajijwe niba ari iyi ndirimbo ashyize hanze gusa cyangwa azakomeza ubuhanzi, Mukamana Christine yasubije ko azabikomeza afatanyije n’umugabo we Thacien Titus. Ati “Kuri ubu ndi gufatanya n’umugabo wanjye ariko no mu minsi iri imbere nzajya nkora indirimbo kugiti cyanjye uko Imana izabinshoboza. Album yose yo ndateganya ko yaba yarangiye uyu mwaka nurangira kuko kuririmba nzajya mbifatanya n’akazi ka buri munsi nkora.

Amashusho y’indirimbo’Ndagushimira’, Mukamana Chrstine yatangarije inyarwanda.com ko bazayafata mu kwezi kwa Gashyantare 2016.

Kanda hano wumve indirimbo’Ndagushimira ya Mukamana Christine 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...