Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Nyirinkindi yavuze ko yatangiye umuziki mu
buryo bweruye mu 2017, aho yiyeguriye injyana gakondo, atangira no kuririmba mu
bukwe, mu birori bitandukanye ndetse no mu bitaramo.
Uyu
muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mwarakoze Inkotanyi” na “Mutore cyane”,
zakunzwe mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ibindi bikorwa
bijyanye n’umuryango FPR Inkotanyi.
Nyirinkindi
avuga ko Kitoko ari we watumye atekereza kuba umuhanzi, nubwo atakurikije injyana
we asanzwe akora. Ati “Igitangaje ni uko igihe nafataga icyemezo cyo gukora
umuziki, sinarebye ku bahanzi ba gakondo. Nakundaga cyane ijwi rya Kitoko
Bibarwa, nkamukunda, nkamwumva, kandi nakuze ari we mfatiraho urugero. Bigeze
igihe ndavuga nti: reka mpaharire Kitoko, nanjye nze iwacu mu muziki wa
gakondo.”
Akomeza
avuga ko gakondo ari yo yamuhisemo, kuko akiri ku ntebe y’ishuri yakundaga
guhanga ibihangano bifite imizi mu muco nyarwanda.
Nyirinkindi
yemeza ko gakondo ari injyana ifite agaciro gakomeye, kandi ishobora gutunga
uyikora nk’izindi, ariko idashyira imbere izina cyangwa ibihe by’akanya gato.
Ati
“Gakondo nayo itanga amafaranga, ariko ntabwo uyikora kugira ngo wumve ko uri
gutwika. Iyo uri mu gakondo, uba hagati – uri umunyarwanda ufite indangagaciro,
kandi ugomba kubikora neza.”
Uyu
muhanzi yavuze ko ari we wa mbere mu muryango we winjiye mu muziki, ndetse kuva
afite imyaka icyenda y’amavuko yari asanzwe akunda guhanga ibihangano.
Nyirinkindi
si izina rishya mu muziki nyarwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nkugabiye
urukundo”, ariko by’umwihariko azirikanwa cyane ku ndirimbo “Mutore cyane”,
yahimbiye Perezida Paul Kagame mu matora yo mu 2017.
Avuga
ko yahisemo gukomeza inzira yo kuririmba ibihangano byubakiye ku rukundo,
ubwitange n’indangagaciro za Kinyarwanda, kuko ari umurage atekereza ko ugomba
gusigirwa u Rwanda.

Nyirinkindi
yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki arebeye ku bikorwa bya
Kitoko

Nyirinkindi
yavuze ko mu muryango w’iwabo bakundaga gutarama, ibyatumye yarahisemo gukora
umuziki gakondo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NYIRINKINDI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAMWITA INKOTANYI' YA NYINKIRINDI
VIDEO: Dox Visual - InyaRwanda.com
