Uyu muhanzi muri Gakondo asanga u Rwanda rukwiriye kugira umuziki w’umwihariko. Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda.com yasobanuye ko 'Urunyenyeri' bisobanuye ikintu giteye amabengeza cyangwa se mu yandi magambo ari ushobora kureba ugakererwa (Urukerereza abagenzi).
Ni indirimbo avuga ko yifuza ko yashimisha abantu bose bakunda umuziki nyarwanda. Ati: "Muri iyi ndirimbo harimo ibirango by’umuco nyarwanda, abakobwa babyina ndetse n’abana basobanura ko dukwiriye kuraga abakiri bato umuco wa Kanyarwanda’’.
Indirimbo
urunyenyeri yayishyize hanze ku ya 6/1/2021. Iri kuri shene ye ya YouTube
yitwa Nyirinkindi Gisa aho munsi yayo yagize ati: "Turi ingemwe
z'umuco tubonye ifumbire nziza twagaba amashami".
Ni indirimbo Nyirinkindi
agaragaramo yambaye imyenda yo hambere n'ubundi y’inkanda. Igaragaramo abakobwa
bakiri bato bambaye bikwije babyina imbyino za Kinyarwanda ndetse harimo amwe
mu matungo yarasanzwe yororwa n’abanyarwanda na nubu akiri mu biranga umuco
nyarwanda.
Aririmba ati: "Ca
mu nzira nce mu byatsi ngutange kwirahira uwampaye inka’’. Arakomeza ati:’’Ndindira
tujyane kuko uri umugenzi, ndakugurira agashene kanditseho je t’aime, kuko
ndagukunda, maso y’inyenyeri " akikiriza ati 'Uraho urunyenyeri wari wambaye’’.
Akomeza aririmba
ko arata u Rwanda rwe rwamwibarutse, akarata inyana y’imbungiramihigo.
Nyirikindi avuga ko ari muri gakondo itavangiye. Ati:’’Iyo ngerageje gukora izindi njyana birangora’’. Usibye kuririmba asanzwe anavuga insigamugani. Urugero kuri shene ye hariho aho aba asobanura’’ Yaje nk’iyagatera’’.
Usibye iyi ndirimbo nshya
yasohoye kandi azwi mu ndirimbo 'Mwarakoze Inkotanyi' akunda no kuririmba ahantu haba
hateraniye urubyiruko nka Youth Connekt n'ahandi batandukanye. Yakoze Tega ikiganza, Umurage,
Nkugabiye urukundo, na Wirira yo mu 2016.
Indirimbo Mwarakoze Inkotanyi akunda kuririmba ahari abakomeye barimo na Perezida Paul Kagame
Reba Indirimbo Umurage