Nyirinkindi wamamaye mu ndirimbo ‘Mutore cyane’ yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we –AMAFOTO

Imyidagaduro - 12/01/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyirinkindi wamamaye mu ndirimbo ‘Mutore cyane’ yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we –AMAFOTO

Umuhanzi mu njyana gakondo, Nyirinkindi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka “Mutore cyane” na “Mwarakoze Inkotanyi”, yahamije isezerano rye imbere y’amategeko n’umukunzi we Umuhoza Raïssa bitegura kubana nk’umugabo n’umugore.

Isezerano ryabo ryabereye mu Murenge wa Remera ku wa 8 Mutarama 2026, mu gihe habura iminsi micye ngo bakore ubukwe bwabo.

Impapuro z’ubutumire (invitation) zigaragaza ko ubukwe buzaba ku tariki ya 1 Gashyantare 2026, aho gusaba no gukwa bizabera kuri Cyeza Park, i Rebero, naho gusezerana imbere y’Imana bikazabera muri Paroisse Gikondo.

Nyirinkindi yifashishije amagambo yo muri Zaburi 118:24, agira ati: “Nguyu umunsi uhoraho yigeneye, nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzi yavuze ko urukundo rwabo rwaranzwe no kwizerana no kumvikana, maze aboneraho gushimira umukobwa we ku rukundo n’ubwitange byagaragaje.

Ati: "Naramukunze byimazeyo, kandi nawe arankunda. Yambereye inshuti n’umukunzi wo kunshyigikiriza. Ubu imyiteguro y’ubukwe igeze kure."

Nyirinkindi si izina rishya mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana gakondo. Yamenyekanye mu ndirimbo “Nkugabiye Urukundo”, ariko indirimbo ye “Mutore cyane” niyo yamuhesheje izina rikomeye, aho yayihimbye mu gihe cy’amatora ya Perezida Paul Kagame mu 2017.

Uyu muhanzi akomeje urugendo rwe rwo kwamamaza urukundo n’indangagaciro z’ubwitange mu bihangano bye, yizeza ko ibyo ari umurage azasiga u Rwanda no mu muziki gakondo.

Nyirinkindi na Umuhoza basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera ku wa 8 Mutarama 2026, bitegura ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Gashyantare

Umuhoza yahamije isezerano rye n'umukunzi we Nyirinkindi usanzwe ari n'umuhanzi mu njyana gakondo


Ubukwe bwabo buzabera kuri Cyeza Park i Rebero, naho gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Paroisse ya Gikondo

Uyu munsi w’isezerano ryabo wabaye mu buryo bwemewe n’amategeko, hibandwa ku rukundo n’imikoranire yabo

Nyirinkindi, umuhanzi wamamaye mu njyana gakondo, yakoresheje amagambo yo muri Zaburi 118:24 mu gusobanura umunsi wabo w’isezerano n’ubukwe bitegura gukora

Raissa n’umukunzi we bamaze igihe bari mu rukundo, mu gihe bitegura kubana nk’umugabo n’umugore

Nyirinkindi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Mutore cyane’ na ‘Mwarakoze Inkotanyi’

Ubukwe bwabo bwitezwe gutanga umwanya wo guhuriza hamwe inshuti n’imiryango yabo mu byishimo byo kwifatanya nabo

Nyirinkindi na Raissa basobanura ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure, kandi ko bazakomeza urugendo rwabo nk’umugabo n’umugore


 

Umunsi umwe, isezerano ry’ibihe byose. Inshuti, umuryango babashyigikiye ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo

Umuhanzikazi Ange, ubarizwa mu itsinda rya Ange na Pamella yashyigikiye Nyirikindi na Umuhoza ku munsi ukomeye mu buzima bwabo

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'NAMWITA INKOTANYI' YA NYIRINKINDI'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...