Nyirinkindi wamamaye mu ndirimbo ‘Mutore Cyane’ yakoze ubukwe –AMAFOTO

Imyidagaduro - 03/02/2026 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyirinkindi wamamaye mu ndirimbo ‘Mutore Cyane’ yakoze ubukwe –AMAFOTO

Umuhanzi mu njyana gakondo, Nyirinkindi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Mutore Cyane”, yakoze ubukwe n’umukunzi we Umuhoza Raïssa ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, mu birori byari binogeye ijisho, hishimirwa intambwe aba bombi bateye mu rugendo rw’abo rw’urukundo.

Uyu muhango w’ubukwe watangijwe no gusaba no gukwa wabereye kuri Cyeza Park i Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho imiryango yombi, uwa Mushimire Mathieu n’uwa Ngirimana Bernardin, yagaragaje ibyishimo byo guhuza abana babo.

Umuhango wo gusaba no gukwa wasusurukijwe n’abahanzi barimo Diane Ingabire, Jabo uherutse gukorana indirimbo na Platini P, Layan Mpano n’abandi.

Nyuma yaho, Nyirinkindi na Umuhoza basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Gikondo. Abatumiwe bakiriwe mu birori byabereye nanone kuri Cyeza Park (Rebero), aho basangiye n’abageni mu byishimo.

Ubukwe bwabo bwari bushingiye ku ijambo ry’Imana ryo muri Zaburi 118:24, rigira riti: “Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye; nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo”, ryagaragajwe nk’ishingiro ry’uyu munsi w’amateka ku muryango w’abageni.

Nyirinkindi, umaze igihe yubatse izina mu muziki gakondo w’u Rwanda, yashimiwe n’inshuti n’abakunzi b’umuziki we bamwifurije we n’umugore we Umuhoza Raïssa urugo ruhire, rukarangwa n’urukundo n’umugisha.

Ku wa 8 Mutarama 2026, ni bwo Nyirinkindi Ignace na Umuhoza basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Nyirinkindi si izina rishya mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana gakondo. Yamenyekanye mu ndirimbo “Nkugabiye Urukundo”, ariko indirimbo ye “Mutore cyane” niyo yamuhesheje izina rikomeye, aho yayihimbye mu gihe cy’amatora ya Perezida mu mwaka wa 2017.

Uyu muhanzi akomeje urugendo rwe rwo kwamamaza urukundo n’indangagaciro z’ubwitange mu bihangano bye, yizeza ko ibyo ari umurage azasigira u Rwanda no mu muziki gakondo.

Ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, umuhanzi Nyirinkindi yasabye anakwa Umuhoza Raïssa, batangira urugendo rushya rw’ubuzima bw’urukundo - Aha abahanzi barimo Mpano Layan na Jabo basusurutsaga abitabiriye ubukwe bw'aba bombi 

Nyirinkindi wamamaye muri “Mutore Cyane” na Umuhoza Raïssa ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo 


Byari ibyishimo i Rebero, ubwo imiryango ya Mushimire na Ngirimana yahuzaga abana babo mu bukwe bwabaye amateka

Umuziki gakondo wahuye n’urukundo, Nyirinkindi na Umuhoza Raïssa batangiza urugo ku wa 1 Gashyantare 2026

Nyuma yo gusaba no gukwa, Nyirinkindi na Umuhoza Raïssa basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Gikondo

“Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye” — Nyirinkindi na Umuhoza Raïssa bahamije isezerano ry’urukundo mu byishimo byinshi

Nyuma y'ubukwe bwabo, Nyirinkindi yavuze ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo yahimbiye Umuhoza Raïssa

Gusaba, gusezerana n’ibirori byahurije hamwe imiryango n’inshuti mu bukwe bwa Nyirinkindi na Raïssa 

Umunsi wa 1 Gashyantare 2026 wabaye uw’amateka kuri Nyirinkindi n’Umuhoza Raïssa batangiye ubuzima bw’abashakanye


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NAMWITA INKOTANYI' Y'UMUHANZI NYIRINKINDI 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...