Nyiranyamibwa yahaye impanuro abahanzi n'urubyiruko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 18/04/2023 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyiranyamibwa yahaye impanuro abahanzi n'urubyiruko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yasabye ko abahanzi bagomba gukora ibihangano bihumuriza ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse asaba urubyiruko kurwanya ibibi bagaharanira gukora ibyiza bigamije kubaka igihugu.

Izi mpanuro Nyiranyamibwa Suzanne yazitanze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 ubwo yari amaze kuririmba mu gikorwa cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamagana mu murenge wa Kigabiro.

Nyaranyamibwa Suzanne, amaze kuririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahumurije anihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyaranyamibwa aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko abahanzi bafite inshingano zo gutanga umusanzu wabo mu gukora ibihangano bihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: "Uruhare rwacu abahanzi, dufite inshingano zo gukomeza imitima y'ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nkkanjye nk'umuhanzi numva ibihangano byacu bikwiriye guhumuriza ababuze ababo bikanakangurira urubyiruko kuba inyangamugayo no kubaka igihugu kuko igihugu nticyabaho kidafite urubyiruko ruzima."

Arakomeza asaba urubyiruko kurangwa n'ubupfura n'ubutwari. Ati"Ubutumwa naha urubyiruko ni uko rugomba kugira ubupfura, kugira ubunyangamugayo no kugira ubutwari. Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugomba kubaza amateka rukamenya aho u Rwanda rwavuye rukamenya n'aho rugeze muri iki gihe."

Nyiranyamibwa yungamo ati: "Urubyiruko mugomba guhitamo icyiza mukareka ikibi, ntimukwiye kuvuga ko mukiri bato kuko n'abavanye iki gihugu mu ivu bari bato nkamwe. Urubyiruko mugomba kwanga umugayo no kwirinda ubusambo. Ntabwo umuntu agira atya ngo atere urutoki ahite aba miliyoneri. Ubuzima ni urugendo rukomeye, mugomba gukomera mugakora ibintu byiza biri mu nzira nziza."


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...