TMZ
yanditse ko yitabye Imana ku wa Kabiri, azize kanseri y’ibere (breast cancer)
yari amaranye igihe. Nubwo urupfu rw’uyu mukecuru rwababaje benshi mu muryango,
amakuru avuga ko Eminem atari kumwe na nyirakuru mu masaha ye ya nyuma.
Betty
yari nyina wa Debbie, ari we nyina wa Eminem. Na Debbie na we yitabye Imana mu
Ukuboza 2024 nyuma yo kurwara kanseri y’ibihaha yo ku rwego rwo hejuru. Ibi
byatumye Eminem abura abantu babiri bakomeye mu muryango we mu gihe kitari
kirekire.
Nubwo
Betty yari umwe mu bagize umuryango wa hafi wa Eminem, umubano wabo ntiwigeze
uba mwiza buri gihe.
Mu
mwaka wa 2000, Betty yigeze kugirana ikiganiro n’ikinyamakuru Mirror cyo mu
Bwongereza, aho yavuze amagambo agaragaza agahinda yari afite ku mpinduka
yabonaga ku mwuzukuru we.
Yagize
ati: “Mu myaka igera kuri 12 gusa, yavuye ku kumvuga ati ‘Nyogokuru ndagukunda,’
ageze aho ambwira ati ‘Jya ikuzimu.’ Ibyo bimbabaza umutima cyane.”
Yakomeje
avuga ko byamubabazaga kubona uwo mwana yari azi ari mwiza kandi witonda
ahindutse umuntu batari bagisobanukirwa.
Akomeza agira ati: “Sinabyemera ko uyu ari Marshall wanjye, wa mwana wajyaga aza akicara ku
bibero byanjye.”
Marshall
Mathers ni ryo zina nyaryo rya Eminem, izina abafana be benshi bamenye mbere
y’uko aba icyamamare mu muziki wa rap.
Nubwo
ari mu bihe by’akababaro kubera urupfu rwa nyirakuru, ubuzima bwa Eminem na bwo
burimo ibyishimo ku rundi ruhande, kuko mu mwaka ushize yinjiye mu cyiciro
gishya cy’ubuzima bwo kuba sekuru.
Mu
Mata 2025, umukobwa we Hailie Jade Mathers yibarutse umwana we wa mbere
yabyaranye n’umugabo we Evan McClintock.
Nyuma
y’ivuka ry’uyu mwana, Hailie n’umugabo we bahise batangaza izina rye,
bagaragaza ko ari icyubahiro cyihariye bahaye Eminem.
Uwo
mwana bamwise Elliot Marshall McClintock, aho “Marshall” ari izina nyaryo rya
Eminem.
Si
ibyo gusa, kuko Eminem agiye kuba sekuru vuba. Mu Ukwakira 2025, undi mukobwa
we Alaina Scott yatangaje ko atwite.
Alaina
ni umukobwa wa Dawn Scott, mushiki w’impanga wa Kim Scott wahoze ari umugore wa
Eminem. Nyuma y’urupfu rwa Dawn, Eminem ni we wafashe inshingano zo kumurera
nk’umubyeyi.
Alaina
yatangaje ko ategereje umwana mu mafoto yasangije abakunzi be ari kumwe
n’umugabo we Matt Moeller. Muri ayo mafoto yari afite agapira k’umwana
kanditseho amagambo agaragaza ko yitegura kwibaruka.
Urupfu
rwa Betty rwongeye kugarura ibihe by’amarangamutima ku buzima bwa Eminem, cyane
ko mu myaka mike ishize yabuze nyina Debbie.
Nubwo
amateka y’umubano we n’abo mu muryango atigeze aba yoroshye buri gihe, urupfu
rw’umuntu mukuru mu muryango rukunze kugarura ibihe byo kwibuka amateka n’ibihe
byabayeho.

Betty,
nyirakuru w’umuraperi w’icyamamare Eminem, ubwo yari hanze y’urusengero ku wa
22 Ukwakira 2004, aho yari afite umubano utari woroshye n’uyu muraperi
