Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we, wabwiye InyaRwanda, ko yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga bamukurikirana umunsi ku wundi.
Nyirakuru wa Chriss Eazy, ni umwe mu bantu bamubereye hafi kuva mu bwana bwe kugeza ku rwego yagezeho mu muziki.
Uwo muryango watangaje ko yari afite urukundo rukomeye ku muziki w’umwuzukuru we, ndetse hari n’amashusho yafashwe ari kumwe na Chriss Eazy babyina indirimbo ze mu modoka, ariko atigeze ashyirwa ahabona.
Yakundwaga cyane na benshi bazaga kwa Chriss Eazy, dore ko ari na we wamufashije kwiyubaka nyuma y’urupfu rwa nyina umubyara.
Abari hafi y’uyu muryango bavuga ko igikomere cy’urupfu rw’umukobwa we (nyina wa Chriss Eazy) cyamugoye cyane kugikira, ari na cyo cyarushijeho kumusonga mu minsi ya nyuma.
Urupfu rwe rubaye nyuma y’iminsi 11 gusa Nyina wa Chriss Eazy na we atabarutse ku wa 13 Kamena 2025.
Ni inkuru ikomeje gushegesha umuryango wa Chriss Eazy, inshuti ze n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange.
Ibikorwa byo kumusezeraho no kumushyingura birategurwa n’umuryango we, bikazatangazwa mu minsi iri imbere.
Chriss Eazy ari mu gahinda ko gupfusha Nyirakuru