Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Ugandaonline, Molly Blick w’imyaka 84 y’amavuko, yapfuye mu buryo butunguranye kuko yaguye hasi ubwo ibi birori byari birimbanyije maze ahita yitaba Imana.
Navio umwe mu baraperi bakomeye muri Uganda
Iyi kompanyi Crown Beverages Ltd, Prof. Maggie Kigozi(nyina wa Navio) ni umwe mu bakire bafitemo imigabane myinshi.
Nyuma gato y’ijambo rya nyina wa Navio, Molly yishimiwe cyane n’abantu bari baje muri uyu muhango. Nyuma yaho gato bahise bajya gufata ifunguro rya nimugoroba ari nabwo uyu mukecuru yahise agwa hasi mu buryo butunguranye apfa atyo.
Uyu mukecuru wambaye umukara, yababaje benshi ubwo yapfiraga muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Kampala
MC Roger Mugisha wari uyoboye uyu muhango, yatunguwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Molly dore ko mbere yo kujya ku mafunguro yabwiraga abantu bose ko Molly ariwe mukecuru mukuru wari muri ibyo birori ufite ingufu nyinshi. Molly ntankoni yagenderagaho cyangwa igare ahubwo yarigenzaga n’amaguru ubona afite imbaraga gusa byarangiye nabi.
Mu magambo make, Navio yagize ati, “Abantu barapfa. Mujye mubibuka nk’uko bakwiye kwibukwa”
Uyu mukecuru yari afite abana bakomeye muri Uganda barimo Paddy Blick, Bill, Arthur Blick Mugerwa, Derrick na Maggie Jean Blick Kigozi(nyina wa Navio). Molly yakundaga siporo cyane kuburyo yaguraga imodoka za siporo kugirango zijye zibimufashamo n’abana be babeho neza bakora siporo.
Munyengabe Murungi Sabin.