Nyina wa Passy Sweet yitabye Imana.

- 18/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyina wa Passy Sweet yitabye Imana.

Kuri uyu wa gatatu riki ya 18/7/2012 ku isaha ya saa kumi z’amanywa nibwo nyina wa Passy Sweet yitabye Imana aguye mu gihugu cya Canada.

Mu kiganiro gito twagiranye na Passy wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo Stamina ya Eddy Kenzo, yadutangarije ko nyina yitabye Imana azize indwara ya Asma (ubuhema: indwara yo mu buhumekero ibuza umuntu guhumeka neza) ndetse akaba yari ayimaranye igihe kirekire.

Mu magambo yuzuye ikiniga cyinshi n’amarira, Passy yagize ati: “Saa kumi nibwo namenye inkuru yangezeho ko mama yitabye Imana. Yarwaga asma, yapfuye ari kumwe na mama w’iwe(nyirakuru wa Passy) na mukuru wanjye.”

Umurambo w’uyu mubyeyi witabye Imana, ugomba kuzashyingurwa mu Rwanda. Kugeza ubu, Passy ari na we wadutangarije iby’uru rupfu ngo ntaramenya neza umunsi n’isaha umurambo wa nyina uzagerezwa hano mu Rwanda.

Mu kiganiro cyose twagiranye n’uyu mukobwa, akaba yariraga cyane kubera agahinda atewe n’urupfu rwa nyina.

Nyina wa Passy avuye ku isi mu gihe habura iminsi mike ngo uyu mukobwa na we yibaruke umwana n’ubwo ataratangaza izina rya se w’uyu mwana atwite.

Imana imwakire mu bayo.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...