Nyina wa Kris Jenner yitabye Imana ku myaka 91

Imyidagaduro - 17/07/2026 7:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyina wa Kris Jenner yitabye Imana ku myaka 91

Mary Jo "MJ" Shannon, nyina wa Kris Jenner ndetse akaba umwe mu bantu bazwi cyane mu muryango wa Kardashian-Jenner, yitabye Imana ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2026 afite imyaka 91.

Inkuru y'urupfu rwe yatangajwe na Kris Jenner abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko nyina yari "umutima w'umuryango" kandi ko ari we wamwigishije gukunda umuryango, kugira neza no guhangana n'ibigeragezo ahura nabyo.

Mu butumwa bwe bwuzuyemo agahinda, Kris Jenner yavuze ko nta magambo yasobanura agaciro nyina yari afite mu buzima bwe, amushimira uburyo yamutoje gukunda umuryango nta buryarya no guha agaciro buri mwanya bamaranaga.

Yagize ati: "Uyu munsi twasezeye ku mubyeyi wanjye mwiza, MJ. Yari umutima w'umuryango wacu. Yanyigishije ko umuryango ari wo wa mbere, ko tugomba gukunda abo dukunda tubikuye ku mutima no kutigera dufata igihe tumarana nk'aho gisanzwe."

Mary Jo Shannon yavukiye muri Leta ya Arkansas muri Amerika ku wa 26 Nyakanga 1934, yitwa Mary Jo Campbell mbere yo gushyingirwa. Yashatse bwa mbere akiri muto, nyuma aza gushakana na Robert "Bob" Houghton mu 1954, babyarana Kris Jenner mu 1955.

Nyuma yo gutandukana na Bob, yashakanye n'umucuruzi Harry Shannon wabaye nk'umubyeyi wa Kris Jenner n’umuvandimwe we Karen Houghton kugeza apfuye muri 2003.

MJ Shannon yari azwi cyane mu biganiro bya televiziyo Keeping Up With the Kardashians na The Kardashians, aho yakundwaga kubera urwenya rwe n'ubunararibonye mu bucuruzi, kuko yigeze gutunga iduka ricuruza imyambaro y'abana muri San Diego.

Yanabaye intangarugero mu rugamba rwo kurwanya uburwayi, kuko yigeze gukira kanseri y'ibere na kanseri yo mu mara. Icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa.

Mary Jo Shannon asize umukobwa we Kris Jenner, umwuzukuru we Natalie Zettel ndetse n'abuzukuru batandatu bazwi ku rwego mpuzamahanga, ari bo Kourtney, Kim, Khloé, Rob, Kendall na Kylie Kardashian-Jenner.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...