Nyina wa Diamond yavuze ku byo gusubirana kwe na Tanasha,anakomoza ku buzukuru

Imyidagaduro - 16/01/2024 10:23 AM
Share:
Nyina wa Diamond yavuze  ku byo gusubirana kwe na Tanasha,anakomoza ku buzukuru

Salum Iddi Nyange [Mama Dangote] umubyeyi w’icyamamare Diamond Platnumz yagarutse ku byari bimaze iminsi bivugwa ko umuhungu we yaba yarasubiranye na Tanasha Donna no kuba abana b’uyu muhanzi baba barimukiye muri Tanzania.

Mama Dangote ubyara Diamond Platnumz yavuze ku gihe nyacyo umuhungu we azafata umwanzuro wo gutangira kubana na bana be avuga ko bizakunda ubwo bazaba bagize imyaka 7.

Diamond azwiho gukunda abana be kenshi akunze kuba ari kumwe nabo byumwihariko aba Zari Hassan na Tanasha Donna nubwo afite nundi yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Mu kiganiro televiziyo ya Wasafi yagiranye na Mama Dangote uyu mubyeyi yagize ati "Ufata abana igihe cyose bagize imyaka 7 mu bihe by’ibiruhuko baza hano ariko bakongera bagataha."

Akomeza agira ati "Naho ubundi tubaye tubifuje n’ejo barara baje ariko gahunda ni uko nibagira imyaka 7 bazaza kuba muri Tanzania mu rugo rwa se."

Mama Dangote kandi yikije ku kamaro ko kugira amasezerano yo gufatanya kurera hagati y’ababyeyi kandi akubahirizwa ati "Nyina na se bagomba kwemeranya ku gihe bagomba kuza kuba hano kubera ko bashobora no kuba bifuza ko bajya kwiga i Burayi cyangwa muri Amerika."

Uyu mubyeyi kandi yagarutse ku bibajije ku gihe Naseeb Jr yaramaze aba kwa Diamond na nyina umubyara Tanasha Donna bakaza bose gusubira muri Kenya bamwe bakekaga ko kwaba ari ugusubirana.

Avuga ko Tanasha Donna yari muri Tanzania kubera impamvu z’akazi  ariko mu kari karangiye yagombaga gusubirayo kandi akajyana n’umwana.

Ibi Mama Dangote yabivuze agira ati "Nyina yari hano kubera akazi karangiye yahise asubiranayo n’umwana."

Ku birebana n’amasomo ya Naseeb Jr,Mama Dangote yavuze ko ikigo cy’ishuri yigaho gifite amashami muri Tanzania na Kenya bityo ntakibazo kijya kiba kubirebana no kwiga k’uyu mwana.

Ubundi Diamond yumvikanye avuga ko afite abana barenga batandatu gusa bane ni bo bazwi barimo Latifah Dangote wabonye izuba ku wa 06 Ugushyingo 2015, Dylan Abdul Naseeb wabonye izuba ku wa 08 Kanama 2017.

Hakaza kandi Prince Nillan wavutse 06 Ukuboza 2016 na murumuna wabo Naseeb Junior wavutse ku wa 02 Ukwakira 2019.Ubwo Diamond yari mu Rwanda muri Trace Awards yari kumwe n'abana be Naseeb Jr, Prince Nillan na Tiffah DangoteHamisa Mobeto n'umuhungu we na Diamond, Dylan Abdul Naseeb Mama Dangote yashyize umucyo ku byo gusubirana kwa Tanasha Donna n'umuhungu weDiamond na Zari n'abana babo babiri Princess Tiffah na Prince NillanByinshi Diamond akora abifashwamo n'umubyeyi we kenshi ukunze no gutangaza amabanga atandukanye kuri we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...