Mama Dangote ubyara Diamond Platnumz yavuze ku gihe nyacyo umuhungu we azafata umwanzuro wo gutangira kubana na bana be avuga ko
bizakunda ubwo bazaba bagize imyaka 7.
Diamond azwiho gukunda abana be kenshi akunze kuba
ari kumwe nabo byumwihariko aba Zari Hassan na Tanasha Donna nubwo afite nundi
yabyaranye na Hamisa Mobeto.
Mu kiganiro televiziyo ya Wasafi yagiranye na Mama Dangote
uyu mubyeyi yagize ati "Ufata abana igihe cyose bagize imyaka 7 mu bihe
by’ibiruhuko baza hano ariko bakongera bagataha."
Akomeza agira ati "Naho ubundi tubaye tubifuje n’ejo
barara baje ariko gahunda ni uko nibagira imyaka 7 bazaza kuba muri Tanzania mu
rugo rwa se."
Mama Dangote kandi yikije ku kamaro ko kugira amasezerano yo
gufatanya kurera hagati y’ababyeyi kandi akubahirizwa ati "Nyina na se bagomba kwemeranya
ku gihe bagomba kuza kuba hano kubera ko bashobora no kuba bifuza ko bajya
kwiga i Burayi cyangwa muri Amerika."
Uyu mubyeyi kandi yagarutse ku bibajije ku gihe Naseeb Jr yaramaze
aba kwa Diamond na nyina umubyara Tanasha Donna bakaza bose gusubira muri
Kenya bamwe bakekaga ko kwaba ari ugusubirana.
Avuga ko Tanasha Donna yari muri Tanzania kubera impamvu
z’akazi ariko mu kari karangiye
yagombaga gusubirayo kandi akajyana n’umwana.
Ibi Mama Dangote yabivuze agira ati "Nyina yari hano kubera akazi karangiye yahise asubiranayo n’umwana."
Ku birebana n’amasomo ya Naseeb Jr,Mama Dangote yavuze ko ikigo cy’ishuri yigaho gifite amashami muri Tanzania na Kenya bityo ntakibazo kijya kiba kubirebana no kwiga k’uyu mwana.
Ubundi Diamond yumvikanye avuga ko afite abana barenga batandatu gusa bane ni bo
bazwi barimo Latifah Dangote wabonye izuba ku wa 06 Ugushyingo 2015, Dylan Abdul
Naseeb wabonye izuba ku wa 08 Kanama 2017.
Hakaza kandi Prince Nillan wavutse 06 Ukuboza 2016 na murumuna wabo Naseeb
Junior wavutse ku wa 02 Ukwakira 2019.Ubwo Diamond yari mu Rwanda muri Trace Awards yari kumwe n'abana be Naseeb Jr, Prince Nillan na Tiffah Dangote
Hamisa Mobeto n'umuhungu we na Diamond, Dylan Abdul Naseeb
Mama Dangote yashyize umucyo ku byo gusubirana kwa Tanasha Donna n'umuhungu we
Diamond na Zari n'abana babo babiri Princess Tiffah na Prince Nillan
Byinshi Diamond akora abifashwamo n'umubyeyi we kenshi ukunze no gutangaza amabanga atandukanye kuri we