David Beckham abinyujije ku mbuga nkoranyambaga niwe
watangaje ko nyina yahuye na Messi. Mu mafoto yashyize hanze imwe bombi basuhuzanya naho indi bifotoza n’akanyamuneza mu maso.
Aya mafoto yayaherekeresheje amagambo agira ati: ”Iyo
mama wawe ahuye na Lionel Messi bwa mbere”. Aba bombi bahuriye ku kibuga
cy’imyitozo cy’ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
David Beckham, uretse kuba umwe mu bayobozi ba Inter
Miami, akunze kugaragaza uburyo yishimira kubona umukinnyi nka Messi akinira
ikipe ayobora, akamufata nk’icyubahiro gikomeye ku mupira w’i Miami n’Amerika
muri rusange.
Lionel Messi w’imyaka 38 akinira Inter Miami kuva muri 2023 avuye muri Paris Saint-Germain akaba amaze kuyigeza kuri byinshi birimo kuyifasha gutwara igikombe cyayo cya mbere mu mateka kikaba ari icya Leagues Cup cya 2023.