Nyina wa Britney Spears badacana uwaka aramwingingira kumuha amafaranga

Imyidagaduro - 27/09/2023 2:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyina wa Britney Spears badacana uwaka aramwingingira kumuha amafaranga

Lynne Spears, ubyara umuhanzikazi Britney Spears badacana uwaka kuva mu 2004, yatangaje ko amaze igihe yingiga uyu mukobwa we ngo amufashe mu buryo bw’amafaranga nyamara akayamwima kandi atunze agatubutse.

Umubano w’icyamamarekazi Britney Spears n’umuryango we usanzwe utameze neza cyane cyane ababyeyi be yaramaze igihe aburana nabo mu nkiko. Si ibanga kandi ko uyu muhanzikazi adacana uwaka na nyina Lynne Spears yakunze kuvuga ko yamuhemukiye ubwo yafatanyaga na Se kumwambura uburenganzira ku mitungo ye no mu 2007 ubwo nyina yemezaga ko Britney adashoboye kurera abana be bigatuma bahabwa Se mu mategeko.

Ibyo byose byatumye umubano wabo ujyamo agatotsi ndetse uyu muhanzikazi ntiyigeze atinya no kubigaragaza dore ko mu biganiro yagiye atanga yakunze kubigarukaho akanabinyuza mu ndirimbo avuga ibintu bibi nyina yamukoreye. Kuri ubu Lynne Spears warumaze igihe atagarukwaho, yakomoje ku kuba Britney Spears yaramutereranye akaba adanamuha ubufasha bw’amafaranga.

Kuva mu 2004 Britney Spears ntabwo acana uwaka na nyina Lynne Spears

Mu kiganiro Lynne Spears yagiranye na Daily Mail cyagarukaga ku mukobwa we Jamie Spears uherutse kwinjira mu marushanwa ya ‘Dancing With The Stars’, yanabajijwe aho umubano we na Britney uhagaze maze avuga ko ntamubano bafitanye kuko uyu muhanzikazi atemera ko bavugana cyangwa ngo bahure amaso ku maso.

Mu magambo ye yagize ati: ‘Ntabwo tuvugana, ntabwo duhura, ntakintu na kimwe yemera ko cyaduhuza. Nagerageje kumusaba imbabazi ariko ntiyanyumvishe. Ibyabaye byose hashize igihe numva ko yakabaye yarabirenzeho, nyuma ya byose ndi umubyeyi we mwifuriza ibyiza gusa’’.

Nyina wa Britney Spears yahishuye ko asaba amafaranga uyu muhanzikazi akayamwima

Uyu mubyeyi w’imyaka 68 yakomeje agira ati: ‘Ubu ntabwo abantu babizi ariko ngowe no kubaho (financial struggling) kandi mfite umwana utunze ama miliyoni utuye mu muturirwa wenyine. Namwatse ubufasha bw’amafaranga inshuro nyinshi ntiyagira icyo amarira. 

Kugeza nubu mwingingira kumfasha nkishyura umwenda mfite ariko ntabwo ajya asubiza ubutumwa mwoherereza bumusaba amafaranga. Birambabaza kuba mbayeho gutya kandi umukobwa wanjye ntacyo abuze akaba atamfasha’’.

Daily Mail yatangaje ko kuva mu 2021 urukiko rwasubiza uburenganzira ku mitungo ye Britney Spears, yahise yitandukanya n’ababyeyi be bari bamaze imyaka 13 bisanzura ku mitungo ye ndetse ntiyakongera no kubaha amafaranga kuko yavugaga ko kuva yaba umuhanzikazi ariwe wabatunganga kugeza bamuhemukiye. 

Kuva ubwo nyina Lynne Spears yahise ajya gukora akazi kubwarimu mu mashuri y’inshuke gusa yatangarije Daily Mail ko amafaranga ahabwa muri aka kazi atabasha kumutunga ariyo mpamvu akomeje gusaba ubufasha Britney Spears.

Lynne Spears avuga ko impamvu asaba umufasha umukobwa we ari uko amafaranga akura mu bwarimu ari macye atabasha kumukemurira ibibazo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...