Cadette yakoze
iki gikorwa gifite agaciro k’asaga Miliyoni 14 Frw kuri uyu wa Gatatu tariki 26
Mata 2023 abinyujije mu muryango yashinze yise “Foundation Norah ", cyabereye mu
Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Nyarusovu mu Karere ka
Nyaruguru ho mu Majyepfo y’u Rwanda.
Yatanze inka
n’ibitenge nyuma y’uko we n’itsinda ryari rimuherekeje basuye Urwibutso rwa
Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30 bazize
Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Uru rwibutso
ruherereye mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho, Umudugudu wa Sinayi. Rwubatse
muri Kiliziya mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abatutsi bari bashakiye ubuhungiro
muri iyi Kiliziya bicishijwe intwaro zinyuranye, banayitwikirwamo hakoreshejwe
Lisansi ku wa 14 Mata 1994.
Niyo mpamvu
igice kimwe cya Kiliziya cyagizwe urwibutso rushyinguwemo imwe mu mibiri y’inzirikarengane
zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cadette
yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Aka
Karere, bitewe n’uko ariho umuryango we ukomoka.
Mu ijambo
rye, yavuze ko igihe kimwe yagiranye ikiganiro kirambuye na Nyina amubaza
inkomoko yabo na byinshi byerekeye abo mu muryango we atabona. Nyina amubwira
ko ivuko ryabo ari Nyaruguru.
Yagize ati “Nabajije
Mama ngo ubundi njye mvuka he? Ansobanurira ko mvuka muri Nyaruguru, ndongera
ndamubaza ngo kuki abandi bana bagira ba Sekuru, ba Nyirakuru, ba Nyirasenge,
ba Nyirarume "ansubiza ko abo bose nari mbafite ariko bose bazize Jenoside
yakorewe Abatutsi."
Yavuze ko
kuba yagize amahirwe yo kongera gusubira ku ivuko byatumye aba babyeyi yahaye
ubufasha ababonamo ba ‘Nyogokuru, ba Sogokuru, ba Marume, ba Masenge ntabashije
kubona’. Akomeza ati “Nanjye rero mumfate nk’umwuzukuru wanyu."
Yakomeje
avuga ko ubwo yaganiraga na Nyina yamubajije ngo ‘iyo umwana agiye gusura
ababyeyi yitwaza iki? Nyina amusubiza ko umwana ashyira ababyeyi imyambaro
ndetse bakanasangira amata.’
Cadette avuga
ko mu bikorwa asanzwe akora binyuze muri Foundation Norah harimo gufasha
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurihira abanyeshuri amashuri n’ibindi
binyuranye.
Yashimye
ubuyobozi bw’umuryango IBUKA bwamufashije muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere
ka Nyaruguru n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati “Nzagerageza
kujya nza kubana namwe haba muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside
yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no muri gahunda zindi ziba zateguwe mu Karere
kacu. Dukomeze kwibuka twiyubaka."
Akarere ka Nyaruguru kashimye
Cadette, bamuha impano
Visi Meya Ushinzwe
Imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette watekereje
ku barokotse Jenoside muri aka karere akabagenera inka n’ibitenge.
Yavuze ko
muri gahunda bafite nk’akarere ka Nyaruguru (2017-2024) ari uko buri wese
utuye aka karere azaba afite ubushobozi bwo kwiteza imbere uko byagenda kose.
Byukusenge
yabwiye aba babyeyi ko ibitenge bahawe bisobanuye kubona icyo kwambara ariko
ukakigirira isuku, naho inka bivuze kubona amata, ifumbire n’ibindi.
Uyu muyobozi
yanasabye aba babyeyi kuzagabira abandi igihe izi nka zizaba zororotse, nk’uko
bigenda muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.
Byukusenge
avuga ko abayobozi barajwe ishinga n’uko abaturage bagira ubuzima bwiza. Ati “Natwe
turifuza y’uko abacu bagabiwe n’abandi hirya no hino, izi nka zazababera imbarutso
y’iterambere." Yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho y’izi
nka zahawe abaturage.
Uyu muyobozi
yashimye Cadette kubera ko hari “benshi bagera hanze bagasebya igihugu bakumva
batazanahagaruka, ntibagire umutima wo gutekereza."
Akomeza ati “Ariko
ibyo ngibyo ni umuco mubi, ni n’indangagaciro mbi yo kwibagirwa isoko cyangwa
igihugu cyakureze. Kandi, igihugu cy’u Rwanda ntawe giheza nta n’uwo gisubiza
inyuma..."
Avuga ko mu
rwego rwo gushimira Cadette, Akarere ka Nyaruguru kamuteguriye impano yihariye
mu rwego rwo kumushimira ineza ye, no gusaba Imana gusubiza aho yakuye.
Uwari
umusangiza w’amagambo yagize ati “Nyaruguru tugira umuco mwiza turakira ariko natwe
turanatanga ". Hari impano nk’Akarere twabageneye, ntimwaduha ngo ntitubereke y’uko
natwe turi abantu tunyurwa ""
Uretse Cadette
wahawe impano, Akarere ka Nyaruguru kanahaye impano Umuyobozi w’Umuryango
Zirikana, Mutiganda Innocent wagize uruhare mu gutuma Cadette ashyira mu
bikorwa igitekerezo cyo gutanga inka n’ibitenge ku barokotse Jenoside.
Umusangiza w’amagambo
ati “Iyo ufite umwana Mukuru ukamutuma ukabona agutumikira, ukabona agenda
azana inshuti uramushimira kugira ngo azakomeze. Mutiganda nawe rero, so yakwise
neza akwita Mutiganda ntujya wiganda mu bintu byose no gutuma abantu bagaruka
iwabo, gushakira inshuti, rwose nawe turagushimiye ""
Imbamutima z’ababyeyi bahawe inka n’ibitenge:
Mukamabano
Concessa uri mu bahawe inka, mu kiganiro yahaye InyaRwanda yatangiye ashima
Imana kubera ko ‘ndi ku butaka butagatifu ‘i Kibeho kwa Nyina wa Jambo’. Uyu
mubyeyi yasabiye umugisha Cadette, amwifuriza gukomeza ibikorwa byiza nk’ibi by’urukundo.
Ati “Namubwira gukomeza umurimo yashinzwe agakomeza ntatsitare."
Kayitesi
Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette kuba yarazirikanye
abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyi nka igiye kumufasha kunywa
amata no kubona ifumbire azifashisha mu gihe cyo guhinga.
Ati “Nishimye
cyane kubera bampaye inka nkaba ngiye kujya nywa amata nkabona n’ifumbire, none
ubu ngubu nkaba nshimira uriya mwana waturutse muri Amerika ni umwana muto cyane ariko
namukunze, kuko yazirikanye kuza akatwambika."
Nyirangabe Chantal avuga ko atoroherwaga no kubona amafaranga yo kugura igitenge, kuko byamusabaga kujya guhingira abandi akishyurwa 1300 Frw akagenda yongeranya amafaranga kugeza agwiriye akabafasha kugura igitenge. Ati “None birandenze." Aba bakecuru bahawe inkunga y’inka n’ibitenge ni abo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Nyaruguru."

Cadette
yashyikirije igitenge umwe mu babyeyi 300 bo muri Nyaruguru babihawe 
Visi-Meya
Byukusenge ashyikiriza igitenge umwe mu babyeyi, yabasabye gukomeza kwiyitaho 
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyaruguru, Captain Uwizeye Opetate yahuje urugwiro n'umwe mu babyeyi bahawe ibitenge

Mukamabano
Concessa uri mu bahawe inka n'igitenge yavuze ko anezerewe 
Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette watekereje ku babyeyi barokotse Jenoside

Visi-Meya Byukusenge ari kumwe na Cadette muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 
Visi-Meya
Byukusenge yashyikirije Cadette impano Akarere ka Nyaruguru kamugeneye 
Captain
Uwizeye yashyikirije Mutiganda Innocent impano Akarere kamugeneye 
Cadette
yagize n'umwanya wo gusabana na bamwe mu bakecuru bo mu Karere ka Nyaruguru 
Ubwo Cadette
ndetse na Captain Uwizeye bashyikirizaga inka ababyeyi batatu bazihawe

Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette wahaye inka n'ibitenge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi
w’Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent yagarutse ku kuntu yahuye na Cadette 
Umunyamakuru
'Djihad' yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bya Foundation Norah 
Cadette
yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside nyuma y'uko Nyina amubwiye byinshi ku
buzima bw'abo mu muryango we 
Ingabire
Diane, Mutangana Carine 'Cadette' ndetse na Inkindi Aisha-Aha Cadette yagezaga
ijambo kubitabiriye iki gikorwa 
Bwana Ntawukuriryayo Venuste, Visi Perezida wa kabiri w'Umuryango IBUKA, yavuze ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy'ubuzima


Mutangana
Carine 'Cadette' yatanze inka eshatu kuri bamwe mu barokotse Jenoside bo mu
Karere ka Nyaruguru 
Mbere yo
kwinjira mu rwibutso, basobanuriwe uburyo Abatutsi bahungiye muri Kiliziya
bizeye kuharokokera ariko Interahamwe zabasanzemo
zirabica 
Hanze ya
Kiliziya Gatolika bagiye berekwa inkuta Interahamwe zifashishije zohereza
Lisansi ndetse
n'amasasu imbere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi 
Umukinnyi wa
filime Aisha Inkindi uzwi muri filime nka 'Impanga', 'Nyaxo' n'izindi 
Izabayo
Innocent [Dj Inno] ubwo yumvaga neza ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi
yakoranywe ubukana muri aka gace 
Umunyamakuru
uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube 3D Tv ndetse no kuri Televiziyo Yongwe Tv,
Uzabakiriho Cyprien [Djihad] ni umwe mu baherekeje
Cadette ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru 
Umunyamideli Rukundo Derrick ubwo yari kumwe n'abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru

Muhizi Bertin, Umukozi Ushinzwe inzibutso mu Karere ka Nyaruguru 
Ingabire
Diane, umuvandimwe wa Cadette ubwo yari imbere ya Kiliziya n'Urwibutso rwa
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 
Mukacyubahiro
Pascaline, umwe mu bavandimwe ba Cadette bamuherekeje ku ivuko ry'abo mu
muryango wabo 
Umunyamakuru
Ndahiro Valens wa BTN yafashe igihe cyo kwitegereza no kumenya uko Jenoside
muri aka gace yateguwe 
Imbere muri
Kiliziya harimo Urwibutso rushyinguyemo inzirikarengane zishwe muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 

IBUKA ivuga
ko iri guteganya gushaka Miliyoni 80 Frw zijyanye no kwita kuri iyi Kiliziya mu
rwego rwo kubungabunga amateka 

Dj Brianne yitegereza ikarita igaragaza uburyo muri Jenoside Kiliziya yatwitswe, hakabaho kuyisana hasigasirwa amateka

Bashyize
indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa
Jenoside rwa Nyaruguru





















AMAFOTO:
Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
