Nyarugenge: SKOL Brewery Ltd yatanze impuzankano ku banyerondo 110

Amakuru ku Rwanda - 07/09/2026 5:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyarugenge: SKOL Brewery Ltd yatanze impuzankano ku banyerondo 110

Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Skol Brewery Ltd, rwatanze impuzankano ku bantu 110  bakorera irondo ry’umwuga mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, zikaba zizanabafasha gukora umurimo wabo kinyamwuga.

Iki gikorwa cyabaye mu birori byo gusoza amahugurwa abanyerondo bari bamazemo igihe. Mu mbogamizi zizitira abakora irondo ry’umwuga, harimo n’uko inkweto zabo zangirika vuba kubera kuzambara amanywa nijoro no kuzikoresha imyitozo ikorwa kenshi.

Ni muri urwo rwego buri munyerondo yahawe impuzankano igizwe n’nkweto, ingofero, ishati n’ipantaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Kanyinya, Nduwayezu Alfred, nawe yashimangiye ko impuzankano nshya zari zikenewe, avuga ko izo bari bafite zari zishaje, bakagaragara nabi ndetse bikabagabanyiriza agaciro mu nshingano bakora.

Yavuze ati: “Babambitse imyenda bose. Imyenda bakoranaga yari ishaje ku buryo itaheshaga agaciro umunyerondo, ibyo rero bigafasha gusa neza mu nshingano zabo, abantu bakabubaha mu nshingano zabo.”

Abahawe iyi myambaro bishimiye inkunga batewe, bavuga ko ibateye ingabo mu bitugu bityo bakaba bagiye kurushaho gukora inshingano zabo mu buryo bunoze kandi kinyamwuga.

Umwe mu bahawe iyi myambaro, Sinzinkayo Khassim yavuze ko iyi myambaro igiye gutuma akaza ingamba bakanahindura byinshi mu mikorere yabo.

Yagize ati: “Mu kazi dukora hari byinshi bigiye guhinduka , nk’ubu imyenda twakoranaga ntiyari ijyanye n’igihe. None tugiye gukorana umurava kandi dukore akazi tugakunze, dukaze umutekano, turwanye ibiyobyabwenge.”

Kugira uruhare mu iterambere n’umutekano w’igihugu, ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye hagati y’ibigo byikorera n’inzego za leta.

SKOL yavuze ko yatanze iyi nkunga bitewe n’imibanire myiza ndetse n’ubufatanye ifitanye n’umurenge wa Kanyinya, bahitamo guteza imbere umutekano waho.

Umuyobozi wayo, Eric Gilson, yavuze ati: “Dushimira ubuyobozi k’ubw’umutekano dufite ndetse n’imikoranire myiza iri hagati yacu bituma dukora nta mbogamizi, ibikorwa byacu bikaguka bityo tukabasha guteza imbere abo dukorana, abatuye aho dukorera n’abanyarwanda muri rusange”.

Abanyerondo bibukijwe ko inshingano zabo ari ukuba hafi y’abaturage, mu bijyanye n’umutekano wabo. 



Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwatanze impuzankano ku banyerondo 110 mu karere ka Nyarugenge


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...