Uriya mugore yitwa Nizane imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, yari yiteye igitenge kiganjemo amabara atukura, gisa n’igitenge yari akenyeye kandi ateze igitambaro na cyo kiganjemo amabara atukura.
Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko uriya mugore akekwaho icyaha cyo kuroga umwana agapfa. Bikekwa ko byabereye mu mudugudu wa Nkombe, mu kagari ka Katarara, mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uregwa yahaye umwana ibintu aranywa nyuma y’isaha agapfa. Umushinjacyaha ati “Ibintu yahaye uriya mwana nibyo byamwishe.”
Umushinjacyaha ashingiye ko iperereza rigikomeje, yasabye urukiko ko uriya mugore yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 iperereza rigakomeza.
Uriya mugore ukuze yiregura yavuze ko nyina w’uwo mwana yamuzanye mu rukerera saa cyenda z’igicuku (03h00 a.m) amuzanye iwe amutakambira ngo amuvurire umwana, ariko ameze nk’uwapfuye noneho abanza kwanga kumuha imiti, cyakora nyina wa nyakwigendera akomeza kumwinginga nyuma aza kuyimuha.
Yagize ati “Njye mureba aha navuye benshi, nyakwigendera si we nari nigiyeho kuvura.”
Urukiko rwabajije uriya mugore ruti “Uvura umuntu utabanje kumusuzuma?” Uregwa na we asubiza urukiko ati “Njye ntanga imiti bitewe n’ibyo bansaba ko navura umurwayi.”
Urukiko rwongeye kubaza niba ubwo buvuzi bwe abufitiye uruhushya. Na we asubiza urukiko ati “Nta ruhushya ngira rutangwa n’inzego za leta.”
Urukiko rwabajije uriya mugore icyo avuga ku minsi 30 yasabiwe ko yafungwa by’agateganyo. Na we ati “Ariko se umuntu azajya agira neza abizire? Umuntu banzaniye yari ameze nk’uwapfuye ningingwa na nyina ngo muhe umuti n’ubundi arapfa, bityo ndasaba imbabazi kandi sinzongera kuvura n’ubundi nta mafaranga nabakaga.”
Umucamanza yahise asoza iburanisha, icyemezo cy’urukiko cyizasomwa taliki ya 16/09/2025.
Uriya mugore ukuze ari kuburana mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Src: Umuseke.rw
