Ni Mu gikorwa bakoze kuri
uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2023 mu Murenge wa Busasaman mu
Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
‘Mutuelle de Santé’
zatanzwe zifite agaciro ka Miliyoni 1,200,000 Frw. Ni amafaranga yakusanyijwe
na MC Brian binyuze mu bukangurambaga yise ‘One for One Campaign’ aho buri
muntu yatangaga amafaranga yishyurira umuntu umwe ‘Mutuelle de Santé’.
Brian yabwiye InyaRwanda
ko iki gikorwa yakoze kiri mu bikorwa asanzwe akora buri mwaka mu rwego rwo
gushimira Imana ndetse n’Igihugu ku bw’amahirwe kidahwema kumuha mu mwuga we wa
buri munsi w’ibirori, ibitaramo, inama n’ibindi ayobora.
Ati “Nsanga nta bundi
buryo nashimira Igihugu kimpa amahirwe uretse gufasha abababaye binyuze mu
gikorwa twise ‘Giving Back to the Community’.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije
Ushinzwe Imibereho Myiza, Madame Kayitesi Nadine, yashimiye urubyiruko
rwafashije imiryango yo mu Karere ka Nyanza rurangajwe imbere na MC Brian, anabashimira
ko bahereye ku miryango ifite abana bagaragaraho imirire mibi ndetse n’igwingira
ry’abana.
Yashishikarije kandi
abaturage gukomeza kwita ku mirire y’abana kuko batarimo kwirerera gusa ahubwo
barimo kurerera u Rwanda.
Brian amaze gukorera
ibikorwa bifasha abatishoboye mu turere dutandatu: Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro,
Bugesera, Nyagatare ndetse na Nyanza.
Uretse ‘Mutuelle de Santé’,
Brian yagiye atanga amatungo magufi ku miryango itishoboye, kwigisha no gufasha
abana bo ku muhanda gusubira n’ibindi.
MC Brian amenyerewe cyane
mu kuyobora imikino yose ya Basketball, Tour du Rwanda, Kigali International
Peace Marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori, mu bukangurambaga bwa Leta
butandukanye n’indi mikino myinshi itandukanye.


Brian yavuze ko ibi
bikorwa byo gufasha abatishoboye abikora agamije kwitura Igihugu kimuha
amahirwe arimo kuyobora imikino ikomeye
Abarimo Migambi ukora ibikorwa bishamikiye kuri ‘Made
in Rwanda’ baherekeje MC Brian mu Karere ka Nyanza mu gufasha abatishoboye

Vice-Meya, Kayitesi
Nadine yasabye abatuye Akarere ka Nyanza kurerera Igihugu

Abaturage basabwe kwita
kundyo yuzuye mu rwego rwo gutegura umwana ubereye Igihugu w’ejo hazaza




