Nyanza: MC Brian yatanze ‘Mutuelle de Santé’ ku bantu 400- AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/09/2023 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyanza: MC Brian yatanze ‘Mutuelle de Santé’ ku bantu 400- AMAFOTO

Umushyushyarugamba uzwi nka MC Brian afatantije n’inshuti ze batanze ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’ ku miryango 78 itishoboye irimo abantu 400.

Ni Mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2023 mu Murenge wa Busasaman mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

‘Mutuelle de Santé’ zatanzwe zifite agaciro ka Miliyoni 1,200,000 Frw. Ni amafaranga yakusanyijwe na MC Brian binyuze mu bukangurambaga yise ‘One for One Campaign’ aho buri muntu yatangaga amafaranga yishyurira umuntu umwe ‘Mutuelle de Santé’.

Brian yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa yakoze kiri mu bikorwa asanzwe akora buri mwaka mu rwego rwo gushimira Imana ndetse n’Igihugu ku bw’amahirwe kidahwema kumuha mu mwuga we wa buri munsi w’ibirori, ibitaramo, inama n’ibindi ayobora.

Ati “Nsanga nta bundi buryo nashimira Igihugu kimpa amahirwe uretse gufasha abababaye binyuze mu gikorwa twise ‘Giving Back to the Community’.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madame Kayitesi Nadine, yashimiye urubyiruko rwafashije imiryango yo mu Karere ka Nyanza rurangajwe imbere na MC Brian, anabashimira ko bahereye ku miryango ifite abana bagaragaraho imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana.

Yashishikarije kandi abaturage gukomeza kwita ku mirire y’abana kuko batarimo kwirerera gusa ahubwo barimo kurerera u Rwanda.

Brian amaze gukorera ibikorwa bifasha abatishoboye mu turere dutandatu: Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Bugesera, Nyagatare ndetse na Nyanza.

Uretse ‘Mutuelle de Santé’, Brian yagiye atanga amatungo magufi ku miryango itishoboye, kwigisha no gufasha abana bo ku muhanda gusubira n’ibindi.

MC Brian amenyerewe cyane mu kuyobora imikino yose ya Basketball, Tour du Rwanda, Kigali International Peace Marathon, Ironman, Giants of Africa, ibirori, mu bukangurambaga bwa Leta butandukanye n’indi mikino myinshi itandukanye.

MC Brian [Ubanza ibumoso] ari kumwe na Vice-Meya, Kayitesi Nadine [Uri hagati] ndetse na Gitifu w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, abashyikiriza sheki ya Miliyoni 1.2 Frw 

Brian yavuze ko ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye abikora agamije kwitura Igihugu kimuha amahirwe arimo kuyobora imikino ikomeye 

Abarimo Migambi ukora ibikorwa bishamikiye kuri ‘Made in Rwanda’ baherekeje MC Brian mu Karere ka Nyanza mu gufasha abatishoboye


Vice-Meya, Kayitesi Nadine yasabye abatuye Akarere ka Nyanza kurerera Igihugu


Abaturage basabwe kwita kundyo yuzuye mu rwego rwo gutegura umwana ubereye Igihugu w’ejo hazaza







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...