Nyampinga w'u Bubiligi yishimiye urukundo rwa Tamara Irakoze na Shy bitegura gukora ubukwe

Imyidagaduro - 26/06/2025 9:59 AM
Share:
Nyampinga w'u Bubiligi yishimiye urukundo rwa Tamara Irakoze na Shy bitegura gukora ubukwe

Nyuma y'uko Tamara Chelsea, imfura ya Rev Alain Numa, yambitswe impeta y'urukundo, Nyampinga w'u Bubiligi, Kenza Amaloot, ari mu bishimiye intambwe yateye mu rukundo.

Kuwa Gatatu tariki 25 Kamena 2025 ni bwo Tamara Irakoze yagaragaje ko yambitswe impeta n'umukunzi we witwa Shy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni inkuru yashimishije benshi barimo na Nyampinga w'u Bubiligi, Miss Kenza Amaloot nk'uko yabigaragarije kuri Instagram akoresheje emoji z'umuntu wishimye.

Miss Kenza Ameloot wishimiye cyane urukundo rwa Tamara Irakoze, yabaye Miss Belgium 2024 ahigitse abakobwa 32. Afite inkomoko mu Rwanda ndetse anafitanye isano na Tamara Chelsea wamaze kwambikwa impeta na Shy bitegura kurushinga.

Tamara Irakoze Chelsea umaze iminsi muri Amerika ku mpamvu z'amasomo ya Kaminuza, mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimiye kwambikwa impeta n’umusore utuye muri Amerika bamaze igihe bakundana.

Yagize ati “Umukobwa wifuzaga urukundo yavuze ‘YEGO’ ku gisubizo cy’amasengesho ye. Aho numva ntekanye, aho nishimira kuba, umuntu wanjye w’ingenzi, mfite amatsiko yo kureba ibyo Imana yaduteganyirije. Ndagukunda.”

Tamara Irakoze Chelesea ni imfura ya Rev Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda akaba n'umushumba mu Itorero 'Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda' riyoborwa na Apotre Serukiza Sosthene. Rev Numa yishimiye cyane intambwe intewe n'imfura ye.

Yahaye umugisha urukundo rwa Tamara na Shy. Yanditse kuri Instagram ati: "Mbifurije ibyishimo mu rugendo rushya rw'urukundo mutangiye. Imana ibahe umugisha mu mubano wanyu mushya. Dushyigikiye ibyo mwemeje kandi muzahora mufite umugisha wacu. Turabakunda mwembi cyane".

Mu 2015, ni bwo bwa mbere Rev Alain Numa yazanye Chelsea mu gitaramo cyabereye i Nyabugogo muri Shiloh Prayer Pauntain Church kuwa 31 Gicurasi 2015, baririmbana indirimbo ya Luc Buntu yitwa Sinzibagirwa aho wankuye.

Icyo gihe Tamara yigaga mu mwaka wa kane w’ayisumbuye kuri Excella akaba ari bwo Rev Alain Numa yatangaje ko umwana we afite umuhamagaro wo kuzaba umuhanzi, naho we (Numa) akagira impano yo gukunda kuramya cyane no kubwiriza ijambo ry'Imana.

Uyu mukobwa yari amaze kwandika indirimbo ze enye akabihuza n’ubuzima bw’ishuri kugeza ubwo agiye gukomereza amasomo ye ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiye agaragaza kenshi gukunda umuziki wa Gospel aho yitabiriye ibitaramo by'abaramyi barimo Patient Bizimana, akaba yarabaga ari kumwe na Se.

Tamara na Shy batangiye urugendo rushya ruganisha ku gukora ubukwe  

Tamara ari mu byishimo byo kwambikwa impeta

Miss Kenza yashimishijwe n'urukundo rwa Tamara na Shy

Tamara amaze iminsi muri Amerika ku mpamvu z'amasomo ya Kaminuza

Tamara ni umunyempano mu muziki wa Gospel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...