Ibi byatangajwe na Edith Nakalema,
uyobora Ishami rishinzwe kurengera abashoramari muri Perezidansi ya Uganda
(State House Investors Protection Unit), mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru.
Nakalema yavuze ko Nantumbwe yatandukanye
n’uwari umugabo we, Bukenya Saidi, agasiga urugo rwabo atwaye bimwe mu bintu
bye. Yamusabye kwisubiraho akagarura ibyo bivugwa ko yatwaye.
Yagize ati: “Nantumbwe,
ndakwinginze. Imana yaguhaye umugisha ariko satani atuma utwara ibintu
by’umugabo wawe. Ni wa mugabo wahisemo kandi ukamumenyesha ababyeyi bawe.
Ahubwo wowe na Mama mwaje mutwara ibintu bye.”
Yakomeje amusaba kwihana no
gusubiza ibyo bintu, avuga ko bidakwiye ko akomeza kubikoresha mu gihe uwo
mugabo ari mu gahinda.
Ati: “Nsabye Imana ko
wakwisubiraho. Ntuzishimira ibintu by’uwo mugabo mu gihe we ari aho arira.
Ihane usubize ibintu bye.”
Stellah Nantumbwe na Bukenya Saidi
basezeranye mu mwaka wa 2025, babanje gukora imihango gakondo y’ubukwe mbere yo
gusezerana imbere y’amategeko.
Nyuma y’igihe gito, hatangiye
kuvugwa amakuru y'uko aba bombi batandukanye, nubwo kugeza ubu nta n'umwe muri
bo uratangaza ku mugaragaro impamvu zatumye urugo rwabo rusenyuka.
Col. Edith Nakalema has alleged that former Miss Uganda
Stella Nantumbwe left her marriage with her ex-husband's belongings,
urging her and her mother to return the items. pic.twitter.com/EtQLqmpp3M
Edith Nakalema yihanangirije Stellah
wabaye Miss Uganda nyuma yo gutandukana n’umugabo we, amusaba gusubiza imitungo
ye
