Muri iyi filime,
hagaragaramo amasura atandukanye asanzwe azwi cyane mu myidagaduro nyafurika
ariko adakunda kugaragara muri sinema.
‘Killer Music’
yakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, ikaba yarateguwe n’umuhanzi n’umwanditsi
Murigande Jacques wamamaye nka Mighty Popo. Yatangaje ko byamuhenze cyane mu
buryo bw’igihe n’ubushobozi, ariko intego ye yari ugutanga igihangano gifite
umwihariko.
Mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru, Mighty Popo yagize ati: “Biragoye kubona abakinnyi
umuntu yifuza. Byadufashe umwaka wose tubahitamo, twatangiranye na bamwe ariko
siko bose twarakomezanyije kuko hari abagiye bavamo. Si uko batari beza, ahubwo
byose biterwa n’uko Director abona filime ikwiye kugenda. Njye nanditse filime,
nandika n’umuziki wayo, bityo byasabye ubufatanye n’ubwumvikane kugira ngo
tugere ku ntego twari twihaye.”
Uretse Nyamatte
Mariam, Uwase Vanessa na Luckman Nzeyimana, iyi filime yagaragayemo n’abandi
banyacyubahiro mu ruhando rw’imyidagaduro nka: Nkulikiyinka Charles wamamaye
nka Umukonyine muri filime ‘Umuturanyi’, Kayitesi Yvonne ‘Tessy’, wahoze ari
umunyamakuru wa Isango Star, ndetse na Jules Sentore, umuhanzi w’umuziki
nyarwanda.
Jules Sentore
agaragara mu gice cy’aho aririmbira umusore uba ugiye kwambika impeta umukunzi
we, mu gihe Tessy agaragara nk’umunyamakuru usoma amakuru atangaza ko umukobwa
w’umukire witwa Kamali agiye gukora ubukwe.
Na ho Luckman
Nzeyimana afatanyije na Miss Vanessa bagaragara nk’abanyamakuru ba Televiziyo, aho bayobora ikiganiro cyakira abakobwa batsinze irushanwa ry’umuziki.
Muri icyo kiganiro bagaruka ku rugendo rw’abo bakobwa ndetse n’imbogamizi bahuye
na zo mu rugendo rwabo.
Iyi filime
ntiyateye benshi amatsiko gusa kubera inkuru yayo, ahubwo yanatunguranye kubera
uburyo yahuje abantu basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki, mu marushanwa y’ubwiza
n’itangazamakuru, noneho bakigaragaza mu ruhando rwa sinema.
Kuba abahanzi nka
Jules Sentore, abanyamakuru nka Luckman ndetse na ba Nyampinga nka Uwase
Vanessa na Nyamatte Mariam barifatanije n’abasanzwe bazwi muri sinema, byatumye
iyi filime ibonwa nk’iyerekana imbaraga z’ubuhanzi bushobora guhuriza hamwe
abantu batandukanye bakanyura abakunzi ba cinema n’ab’imyidagaduro muri
rusange.
Nk’uko Mighty Popo
yabigaragaje, Killer Music ifite intego yo gutanga ubutumwa bwerekana uburyo
umuziki ushobora kuba igikoresho gikomeye mu buzima bw’abantu, ariko nanone
ugashobora no kuba intandaro y’ibibazo bikomeye iyo ukoreshwa nabi.
Abitabiriye
imurikwa bagaragaje ko bishimiye uburyo filime yateguwe, abakinnyi bahuriyemo
n’uburyo ubutumwa bwatanzwe bwumvikana neza.
Nyamatte Mariam, igisonga cya mbere cya Miss Uganda 2021, agaragara muri filime Killer Music, aha yari i Kigali mu muhango wo kumurika iyi filime
Uwase Raissa
Vanessa, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, mu mwanya we muri filime
nshya ya Mighty Popo
Luckman Nzeyimana,
umunyamakuru wa RBA, afatanya na Miss Vanessa mu gice cy’ikiganiro cya filime
Jules Sentore
aririmbira umusore uba witegura kwambikwa impeta mu gice cya filime Killer Music
Kayitesi Yvonne
‘Tessy’, umunyamakuru, agaragara mu gice cyo gusoma amakuru y’ubukwe bwa Kamali
Nkulikiyinka
Charles wamamaye nka ‘Umukonyine’ muri filime Umuturanyi, yigaragaza muri
filime nshya
Mighty Popo avuga
ku buryo abakinnyi bashyizwe hamwe kugira ngo filime igende neza
Jules Sentore
yishimira uburyo yakiriwe mu Karere ka Karongi mu gihe yahakiniraga -Aha ni mu gace agaragaramo aririmba
Nyamatte Mariam
afatanya n’abandi bakinnyi mu mwanya wabo muri filime
Uwase Vanessa ari
mu mwanya we werekana urugendo rw’abakobwa mu muziki; aha agaragara ari umunyamakuru abaza abatumiwe
Luckman Nzeyimana
akorana na Miss Vanessa mu kiganiro cy’abakobwa batsinze irushanwa
Mighty Popo avuga
ko filime ye igaragaza ubuzima bw’abanyamuziki n’imbogamizi bahura nazo
Tessy agaragara mu
gice cy’itangazamakuru muri filime, asoma amakuru y’ubukwe
Nkulikiyinka Charles yerekana ubuhanga bwe mu gice cya filime cy’umwimerere
Mighty Popo yifatanya n’abakinnyi mu kwerekana inkuru ifite ubutumwa bw’ingenzi