Iki giterane cy’amasengesho gifite insanganyamatsiko igira iti “Nabikoreye kugirango nkwerekanireho gukomera kwanjye “Abaroma 9:16-17. Biteganyijwe ko aya masengesho azatangira ku cyumweru taliki ya 4/10/2015 akazajya aba buri munsi kuva saa cyenda kugera saa mbiri z’ijoro ariko ababishoboye bakazajya birirwamo basenga kuva saa yine za mu gitondo.
Muri icyo giterane hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Mukamusoni Marie Claire ari nawe muyobozi mukuru w’iri torero rya Bethel, Apotre Jeanne Karamira,Apotre Mukamurindwa Annociate,Apotre Mpenzi Jacquelline (Canada),Evangeliste Ndereyimana Andree n’abahanzi batandukanye nka Theo Bosebabireba,Timamu Jean Baptiste,Rachel Rwibasira,Blessed Kids,Mutokambari Ferdinard n’abandi benshi.
Blessed Kids itsinda ry'abana babiri, ryatumiwe muri iki giterane
Itorero Bethel Revival rimaze imyaka 4 ritangijwe na Apotre Mukamusoni Marie Claire. Buri mwaka rigira igihe cy’amasengesho n’ibiterane mu ntego zo gusengera ibyifuzo bitandukanye n’igihugu muri rusange.
Apotre Mukamusoni Marie Claire uyobora Bethel Revival Church International
Apotre Mukamusoni Marie Claire uyobora itorero Bethel Revival Church International rifite ikicaro cyaryo i Nyamirambo, yavuze ko atari ubwa mbere iri torero rikora amasengesho y’iminsi myinshi kuko mu myaka igera kuri ine ribayeho buri mwaka bagira iminsi 21 basengera ibyifuzo bitandukanye n’igihugu muri rusange gusa uyu mwaka wa 2015 ukaba warabaye uwo guhemburwa kw’iri torero kuko bari baherutse no mu kindi giterane gikomeye cyamaze iminsi 40.
Yakomeje avuga ko mu masengesho bakora Imana ijya ibiyereka aho mu yo bakoze y’iminsi 40 Imana yabiyeretse kuburyo bukomeye cyane kuko abakristo benshi bahembutse bikomeye ndetse hari n’ibitangaza by’Imana ngo byagiye bikoreka aho ngo hari abantu bakize indwara zikomeye nka Cancer n’izindi.