Nyambo yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Imyidagaduro - 30/07/2026 3:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyambo yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko

Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, wamamaye nka Miss Nyambo, yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwiragiye Richard mu muhango wabereye ku biro by'Umurenge wa Nyarugenge, witabirwa n'inshuti, abo mu muryango n'ibyamamare bitandukanye.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026. Ni nyuma y'iminsi mike Uwiragiye Richard atereye ivi Miss Nyambo akamwemerera kuzamubera umugore, agahita amwambika impeta y'urukundo

Mu bitabiriye uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko harimo umuhanzikazi Bwiza, abakinnyi ba filime barimo Killaman, Rufonsina na Dr Nsabi, n'umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Rusine Patrick, wari kumwe n'umugore we.

Mu kiganiro Miss Nyambo aherutse kugirana na Chita Magic nyuma yo kwambikwa impeta, yavuze ko nubwo atari yatangaza igihe ubukwe bwe buzabera, imyiteguro yabwo yamaze gutangira.

Yagize ati: "Hakurikiyeho ubukwe mu gihe ntazi, nzabatumira nimara kubimenya. Mfite amatsiko y'umwana wanjye nzabyara, igihe ntazi nzamubyara. Uriya ni we uzambera umugabo rwose."

Nubwo itariki y'ubukwe bwabo buteganyijwe imbere itaratangazwa, isezerana ryabo imbere y'amategeko ribaye intambwe ikomeye ibaganisha ku kubana nk'umugore n'umugabo, mu gihe abakunzi babo bakomeje kubifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rushya batangiye.


Nyambo yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...