Nyambo agiye gukora ubukwe n’umusore wo muri Australia

Imyidagaduro - 24/07/2026 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyambo agiye gukora ubukwe n’umusore wo muri Australia

Mu buzima bwa buri munsi, hari inkuru z’urukundo zikorwa mu ibanga rikomeye, zikamenyekana ari uko ibyabaye bitangiye gusakara. Ni ko byagenze ku mukinnyi wa filime Nyambo Jessica, wamaze gutera intambwe ikomeye mu rugendo rw’urukundo nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we, Uwiragiye Richard, bitegura kurushinga.

Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko Nyambo yambitswe impeta y’urukundo (Fiançailles) mu birori byabaye mu ibanga, byitabirwa n’umubare muto w’abantu ba hafi cyane b’umuryango n’inshuti z’umusore.

Uwiragiye Richard, witegura kubana na Nyambo, amaze igihe kinini atuye muri Australia, ari na ho asanzwe akorera ibikorwa bye.

Mu minsi ishize yagarutse mu Rwanda mu ibanga kugira ngo ategure uyu muhango udasanzwe, ndetse na Nyambo ubwe ntiyari azi ko ari mu gihugu.

Amakuru InyaRwanda yamenye avuga ko Nyambo yari yabwiwe ko agiye kwitabira ibirori by’isabukuru y’umuhanzikazi Bwiza, nyamara agezeyo asanga ateguriwe ikindi gitunguranye.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Richard agaragara aca bugufi imbere y’umukunzi we mbere yo kumwambika impeta, ibintu byakurikiwe n’ibyishimo by’abari bitabiriye uwo muhango.

Nyambo yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, avuga ko ubu ari umugeni w’uwamwambitse impeta, ndetse ko ari kimwe mu bihe byiza yagize mu buzima bwe.

Yagize ati: "Ubu ngubu ndi 'Fiancée' w'umuntu. Nta kintu cyiza nko kuba 'Fiancée' w'umuntu ukunda, wujuje ibintu wasengeye ku mugabo."

Yavuze kandi ko ijoro yambikiwemo impeta ryamusigiye amateka adasanzwe. Ati: "Ryari ryiza cyane. Umugabo wanjye ntabwo aziranyi n'abantu benshi, abaje na bo ni abo yari asanzwe afitiye nimero banavugana."

InyaRwanda yamenye kandi ko mu cyumweru gitaha Nyambo na Richard bazasezerana imbere y’amategeko, indi ntambwe ikomeye izabanza mbere yo gukora ubukwe.

Nubwo ataratangaza igihe ubukwe buzabera, Nyambo yavuze ko imyiteguro yamaze gutangira nyuma yo kwambikwa impeta, kandi ko igihe nikigera azatumira inshuti n’abakunzi be.

Yagize ati: "Hakurikiyeho ubukwe mu gihe ntazi, nzabatumira nimara kubimenya. Mfite amatsiko y'umwana wanjye nzabyara, igihe ntazi nzamubyara. Uriya ni we uzambera umugabo rwose."

Uyu mukinnyi wa filime yanagaragaje ko yiteze byinshi ku buzima bw’urugo agiye gutangira, avuga ko afite amatsiko y’icyiciro gishya cy’ubuzima bwe, kirimo kubaka umuryango no kurera abana.

Yasobanuye kandi impamvu abantu benshi basanzwe ari inshuti ze batabonetse muri ibi birori, avuga ko byakozwe mu buryo bw’ibanga kandi hagatumirwa abantu bake cyane.

Nyambo aherutse kubwira InyaRwanda, ko umusore bakundana "Ni we Imana yampitiyemo, iravuga ngo ni uwo. Ni uwo Imana izavuga ngo Nyambo naguhitiyemo uyu musore ngo mubane akaramata."

Mu gihe ubuzima bwe bwite bukomeje gufata indi ntera, Nyambo na none akomeje kwitwara neza mu rugendo rwa sinema. Muri iyi minsi ari mu bakinnyi bagezweho binyuze muri filime Mwenedata, ndetse anagaragara muri Amaraso Yanjye ya Killaman n’indi mishinga itandukanye ikomeje gukundwa n’abakunzi ba sinema nyarwanda. 


Nyambo yemeje ko yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga mu minsi iri imbere

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA NYAMBO UBWO YABAZWAGA KU BUKWE BWE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...