Nyamata: Philadelphia Choir mu rugendo rw’ububyutse muri 2025 binyuze mu ndirimbo 6 nshya - VIDEO

Iyobokamana - 19/09/2025 10:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyamata: Philadelphia Choir mu rugendo rw’ububyutse muri 2025 binyuze mu ndirimbo 6 nshya - VIDEO

Philadelphia Choir ni imwe mu ma korali akomeye abarizwa mu Itorero ADEPR, ikorera mu Karere ka Bugesera, Paruwasi ya Nyamata, mu Rurembo rwa Ngoma. Yashinzwe mu mwaka wa 1992, itangirana abaririmbyi 32 gusa.

Ubuzima bwayo bwahungabanyijwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye benshi mu baririmbyi bayo barimo n’uwari umuyobozi wayo, Hitimana Raphaël. Abaririmbyi basigaye baje kongera kwiyubaka, bihuriza hamwe mu ivugabutumwa ryibanda ku mahoro no ku isanamitima ry’Abanyarwanda binyuze mu ndirimbo.

Kuri ubu, Philadelphia Choir imaze kugera ku rwego rurenze urw’aho yatangiriye. Ifite abanyamuryango 110, barimo abagabo 24, abagore 50 n’urubyiruko 36. Imaze gutunganya indirimbo zisaga 203. Mu 2017, bashyize hanze album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo 10, aho amajwi n’amashusho byakozwe mu buryo bugezweho.

Mu 2024, bakomeje inzira nziza yo gukora umurimo, basohora album ya kabiri bise “Inkuru y’Umukiza”, nayo igizwe n’indirimbo 10 zafashwe mu buryo bwa Live Recording. Muri iyi album harimo n’indirimbo yihariye yiswe “Haracyari Ibyiringiro”, yahumurije Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwaka wa 2025 wababereye ubuki dore ko bawukozemo ibikorwa bihambaye. Kuva muri Mutarama 2025 kugeza ubu, indirimbo 6 zimaze gusohoka ku mbuga zitandukanye zibarizwaho indirimbo, harimo YouTube n’izindi. Indirimbo zimaze gusohoka uko ari esheshatu, zibumbatiye ubutumwa bukomeye nk'uko byasobanuwe na Philadelphia Choir:

“Ishimwe Ryanje” (19 Mutarama 2025): Irimo ubutumwa bwo gushima Imana no kuyivuga imyato, ikaba isubizamo imbaraga abakristo bari mu rugendo rugana mu ijuru.

“Inkuru y’Umukiza”: Itwibutsa inkuru ihindura ubuzima ya Yesu Kristo, idutoza gusangiza abandi ubutumwa bwiza bw’agakiza no kwibuka ko Yesu akomeje gukora ibikomeye.

“Irembo”: Irerekana Yesu nk’Umwungeri mwiza udutumira mu burinzi bwe, ikibutsa abizera ko amahoro n’ubugingo bihoraho biboneka mu gukomeza kuba mu mukumbi we.

"Ibyiringiro": Ni indirimbo y'ihumure bakoze mu kwifatanya n'Abanyarwanda bose n'Isi yose mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Umwuka Wera”: Ni indirimbo y’isengesho ry’umukristo wifuza kuyoborwa n’Umwuka Wera, ngo abe rumuri ruyobora intambwe ze mu rugendo rw’ubuzima bwa gikirisitu.

“Wakomeje Isezerano”: Ifite ubutumwa bwo kwibutsa ko Imana ihora ibanye n’abantu mu bihe by’ibihe bigoye, ikagaragaza ko itajya ihemuka kandi ikomeza amasezerano yayo.

Philadelphia Choir irahamya ko 2025 ari umwaka w’ingenzi mu rugendo rwayo, umwaka w’ubuki n’ibikorwa, kuko bakomeje kwagura ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zubaka imitima y’Abanyarwanda n’Isi yose muri rusange.

Philadelphia Choir ni imwe mu ma korali yakoze cyane mu mwaka wa 2025

Philadelphia Choir mu rugendo rw’ububyutse muri 2025 binyuze mu ndirimbo 6 nshya z'amashusho

REBA INDIRIMBO "WAKOMEJE ISEZERANO" YA PHILADELPHIA CHOIR

REBA INDIRIMBO "UMWUKA WERA" YA PHILADELPHIA CHOIR

REBA INDIRIMBO "IREMBO" YA PHILADELPHIA CHOIR

REBA INDIRIMBO "IBYIRINGIRO" YA PHILADELPHIA CHOIR

REBA INDIRIMBO "INKURU" YA PHILADELPHIA CHOIR

REBA INDIRIMBO "ISHIMWE RYANJYE" YA PHILADELPHIA CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...