Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, ku wa Gatatu tariki 3 Mata 2024, Nkunzurwanda yagiye iwabo wa Niyonsenga, ari we nyina wa nyakwigendera, bararwana.
Niyonsenga yaje gucika Nkunzurwanda, ariko amusigira umwana wabo witwaga Uwizeyimana Nayisi, wari ufite amezi 11. Wa mwana baje kumushaka baramubura, bashakisha na wa mugabo baramubura, banamuhamagaye kuri telephone arababeshya.
SP Habiyaremye ati “Bukeye bwaho ni bwo haje kugaragara umurambo w’umwana mu murima w’umuturanyi wabo, bikekwa ko nyine yaba yishwe n’uriya mugabo."
Umurambo w’umwana umaze kuboneka wajyanywe ku bitaro bya Kaduha kugira ngo upimwe, naho Uwukekwaho kumwica na n’ubu aracyashakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Ku bijyanye no kumenya icyo abo babyeyi bombi bapfuye, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko iperereza rikirimo gukorwa, kandi ko ikizwi kugeza ubu ari uko Nkunzurwanda na Niyonsenga batabanaga nk’umugore n’umugabo, kuko nyamugabo afite undi mugore.