Nyagatare: Minisitiri Habimana yasabye abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Amakuru ku Rwanda - 29/08/2026 3:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyagatare: Minisitiri Habimana yasabye abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyagatare gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge, anabasaba kugira uruhare mu gutanga amakuru no gufatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo ibyo bikorwa bitemewe bicike burundu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, mu Murenge wa Rwimiyanga muri Nyagatare habereye Umuganda rusange wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, iz’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou' na 'SoberGhee', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

Mu bikorwa byo kwegera abaturage byabereye mu Kagari ka Rwimiyaga, abaturage baganirijwe ku bibazo bibangamira umutekano, imibereho myiza n’iterambere ryabo, cyane cyane ibishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, cyane ko muri aka karere hamenywe litiro 1012 za kanyanga.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yavuze ko hari ibintu bitandukanye bikomeje kubangamira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, birimo ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Bimwe mu bibangamira umutekano harimo guhinga ntimweze, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe ziterwa abana, ndetse no guca mu nzira zidakwiye berekeza mu bihugu by’ibituranyi.”

DIGP Sano kandi yagarutse ku bibazo by’urubyiruko rwishora mu ngeso mbi, rukabifata nk’uburyo bwo kwishimisha nyamara bigira ingaruka ku buzima no ku hazaza harwo. Ati: “Ikibazo cy’ubuzima rw’urubyiruko rwishora mu ngeso mbi babyita kwishimisha kandi ari ukwica ubuzima.”


Yavuze ko gahunda ya Soberchou na SoberGhee, ikomeje kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko n’abakuru kwirinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko ibyitwa ibyuma. Ati: “Urubyiruko ni rwo mbaraga z’igihugu. Twirinde ibyuma, twirinde inzoga zinkorano.”


Mu kiganiro na InyaRwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Leta iri gukorana n’abaturage mu guhashya ibibazo bishobora kubangamira ubuzima bwabo n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Twaganiriye n’abaturage mu bikorwa tumazemo iminsi byo kwigisha abaturage bacu ko nta kintu kiruta ubuzima. Nk’igihugu kirangajwe imbere n’iterambere, tugomba gufatanya; abayobozi ndetse n’abaturage tugaca ibintu byose bishobora kubangamira ubuzima bwiza n’iterambere ry’abaturage.”

Minisitiri Habimana yavuze ko inzoga z'inkorano n’izitujuje ubuziranenge, zirimo ibyuma, kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ari bimwe mu bibazo bikwiye kurwanywa mu bufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ibyo biyobyabwenge kugeza ubwo bicitse burundu.

Ati: “Icyo dukomeza gusaba abaturage ni ubufatanye kugira ngo ibikorwa twatangiye bikomeze kugeza ubwo izi nzoga, umuco wo kunywa inzoga banywera gusinda, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge byose, birimo urumogi, kanyanga n’ibindi muri rusange, bicike burundu bibe amateka.”

Minisitiri yavuze kandi ko kuba Rwimiyaga iri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda bisaba ko abaturage barushaho kuba maso no gukumira ibiyobyabwenge bishobora guturuka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Ati: “Ntabwo ari ibintu dukeneye nk’abaturage n’igihugu. Ni yo mpamvu twemeranyije gufatanya na bo kugira ngo bicike burundu, by’umwihariko hano muri Rwimiyaga begereye umupaka, n’uburyo bashobora kwirinda ibishobora guturuka mu baturanyi nka kanyanga kugira ngo bakomeze kuba imboni za bagenzi babo.”

Yanagarutse ku butumwa nyamukuru bw'uyu munsi, ati: " Abantu bahabwe amafunguro, ibyo kurya biteguye neza byujuje ubuziranenge. Ibyo ni byo bibereye u Rwanda rw'uyu munsi tugezemo, rubereye abanyarwanda.

Abana basabwe kurindwa imirimo ibabuza ishuri

Minisitiri Habimana kandi yibukije ko abana bagomba kuba bari mu ishuri kandi ko abakoresha abana imirimo itemewe bazabihanirwa. Ati: “Umwana agomba kuba ari mu ishuri. Uzafatwa akoresha umwana indi mirimo azahanwa.”

Yavuze ko muri iyi ntara hakigaragara ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba abaturage kudahishira ababikora. Ati: “Iyi ntara igaragaramo ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato, ndetse no gufatwa ku ngufu. Biterwa n’ubwomanzi.”

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bakora ibyaha nk’ibi kugira ngo bahanwe hakurikijwe amategeko. Ati: “Dufatanye, twe guhishira umuntu wakoze icyaha nk’icyo. Tumutange, ahanwe n’inzego zibishinzwe.”

Yashimiye abaturage kubera isuku n’imibereho myiza, abasaba kongera ubufatanye mu kurandura inzoga zitujuje ubuziranenge, ibyuma, kanyanga n’urumogi.

Yibukije ababyeyi ko abana bose bagomba kwitabira ishuri kandi ko amashuri agomba kuba ahantu harangwa n’umutekano ndetse hatarimo ibiyobyabwenge.

Ubuhamya by’uwaretse ibiyobyabwenge

Nshimiyimana Moussa, ufite imyaka 33, yatanze ubuhamya ku buryo ibiyobyabwenge n’inzoga byagize ingaruka ku buzima bwe, avuga ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 15.

Yavuze ko ibyo byatumye ava mu ishuri akiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nyuma aza gushaka umugore ariko umubano wabo uza kurangira kubera imyitwarire mibi yari yaratewe n’inzoga.

Ati: “Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 15. Mva mu ishuri ngeze mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Nashatse umugore tubyarana umwana umwe, ariko kubera kumukubita nkamutoteza kubera inzoga, twaratandukanye.”

Nshimiyimana yavuze ko mbere yari afite imyitwarire irimo urugomo, ndetse yigeze gufungwa, ariko ubu avuga ko ari mu nzira yo kureka ibiyobyabwenge n’inzoga. Ati: “Nari igihazi, ndwana, ndetse naranafunzwe. Ubu ndi mu nzira nziza zo kubireka.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku ngamba yafashe mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge. Ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda, cyane cyane Perezida Paul Kagame, wabonye ko inzoga zitujuje ubuziranenge atari nziza zirimo ibyuma, kanyanga n’urumogi, akazirwanya.”

Abayobozi batandukanye basabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kugira ngo inzego zibishinzwe zibakurikirane.

Bashimangiye kandi ko kurwanya ibi bibazo bidakwiye kuba inshingano z’inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko bisaba uruhare rw’abaturage, abayobozi, ababyeyi, urubyiruko n’izindi nzego zose kugira ngo ubuzima n’iterambere by’abaturage birindwe.

Soberchou na SoberGhee, ikomeje kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko n’abakuru kwirinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko ibyitwa ibyuma.


Minisitiri Habimana yasabye abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...