Ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025 ni bwo mu nteko z'abaturage zateraniye hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Nyagatare hatangirijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Beline Uwineza, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi bifatanyije n’abatuye Umurenge wa Karama mu nteko yateraniye mu Kagari ka Gikagati.
Inteko yabanjirijwe n'ikiganiro ku kurwanya icuruzwa ry'abantu no kurwanya ihohoterwa. Muri izi nteko abaturage bibukijwe kandi kwirinda amakimbirane yo mu muryango, kwishyura mituweli no kwizigamira muri Ejo Heza.
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Beline Uwineza ati ''Babyeyi rero namwe rubyiruko, ni inshingano zacu twese kurinda umuryango ihohotera no kuwurinda bwa buryo bwose mwumvise umuntu ashobora gucuruzwamo. Ni ngombwa ko twita ku burere bw' abana kugira ngo hatagira ikibahungabanya.
Iyo turi mu muryango rero, tuba dufite n'inshingano yo kugira umwanya wo kuganira nk'umuryango. Iyo abantu baganira mu muryango, ni bwo umubyeyi abona umwanya wo guhanura umwana, ni bwo umugore n'umugabo babona umwanya wo kuganira ku bibazo bafite, maze ibyabateranya bakabikumira."
Babyeyi rero namwe rubyiruko, ni inshingano zacu twese kurinda umuryango ihohotera no kuwurinda bwa buryo bwose mwumvise umuntu ashobora gucuruzwamo - Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Beline Uwineza
