Numvaga igihe cyanjye kigeze - Alain watangiye urugendo rwo gusohora filime ze bwite –VIDEO

Imyidagaduro - 11/02/2026 8:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Numvaga igihe cyanjye kigeze - Alain watangiye urugendo rwo gusohora filime ze bwite –VIDEO

Mu rugendo rwa sinema nyarwanda, hari amazina agenda agaragara buhoro buhoro ariko akaza gukomera bitewe n’ubwitange n’ubunararibonye. Alain Gilbert Umuhire ni umwe muri abo. Uyu musore wamaze imyaka hafi icumi akorera inyuma n’imbere ya camera, ubu yinjiye ku rwego rushya; urwo gusohora filime ze bwite.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alain yavuze ko gutangira gukora no gusohora filime ze bwite atari igitekerezo cyaje gusa, ahubwo ari inzozi yari amaranye igihe kinini.

Asobanura ati: “Nabyiyumvagamo ahubwo naratinze. Nisamye natinze, kubera ko ntabwo waba ugira uruhare mu zindi filime kandi zigakundwa, ukavuga ko wananirwa gukora izawe. Navuga ko natinze, kuko nakabaye mfite filime yanjye bwite, nanjye najya ndeba nkavuga nti iyi ni filime, kandi nkaba ntewe ishema nayo,”

Aya magambo agaragaza icyizere n’ishyaka byamuranze kuva yatangira urugendo rwe muri sinema mu 2016.

Alain yatangiriye urugendo rwe muri filime ya Seburikoko, aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuba ‘extra’, ‘gaffer’ ndetse n’umwungiriza.

Ni imirimo benshi batitaho, ariko ari yo itanga umusingi ukomeye wo gusobanukirwa uko uruganda rwa filime rukora kuva hasi kugeza hejuru.

Ibyo byamuhaye amahirwe yo kwinjira mu bindi byiciro birimo gutunganya filime. Uyu munsi, ni umwe mu bantu bake mu Rwanda bafite ubunararibonye bw’umwuga wa Line Producer, aho ashinzwe igenamigambi ry’ingengo y’imari, igenamiterere ry’akazi ka buri munsi, imikoranire n’abakozi ndetse no gukurikirana amasezerano.

Akora muri Zacu Entertainment Ltd, aho yagiye agira uruhare muri filime na series zikomeye zirimo: Seburikoko, Citymaid, The Bishop’s Family, Indoto, Ishusho Ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, sIgeno Ryanjye (Feature Film), The Bridge of Christmas (Feature Film).

Uru rutonde rugaragaza uburemere bw’uruhare rwe mu iterambere rya sinema nyarwanda.

Alain yize ibijyanye na "Film & Television Studies" muri Kigali Film and Television School, aho yahuguwe mu by’ingenzi birimo directing basics, camera work, lighting ndetse n’imikorere rusange y’ikorwa rya filime.

Uretse kuba inyuma ya camera, yanagaragaye imbere yayo mu mwuga w’ikorwa rya filime, akinamo muri: Umuturanyi (Kazungu), Papa Sava (Alain), Seburikoko, Kaliza wa Kalisa (Mugenzi), The Bridge of Christmas (Gabiro) n’izindi.

Ibi byose byamuhaye icyizere cyo kumva ko igihe kigeze cyo kwandika amateka ye bwite mu gukora filime.

‘Impamvu’: Gutanga amahirwe ku bandi nk’uko yayahawe

Filime ye nshya yise Impamvu ni yo yatangije ku mugaragaro urugendo rwo gusohora ibihangano bye bwite. Mu guhitamo abakinnyi, yavuze ko yahisemo kwita cyane ku mpano nshya.

Ati “Urebye muri telefoni yanjye ubona umubare munini w’abantu bansaba ko bakina muri filime, rero amahirwe abandi bampaye numva nanjye niteguye kuyaha abandi.”

Aya magambo agaragaza ko atareba gusa ku nyungu ze bwite, ahubwo atekereza no ku iterambere ry’abandi banyempano. Ni uburyo bwo gusaranganya amahirwe no gukomeza kuzamura urwego rwa sinema nyarwanda.”

Nubwo yishimira intambwe yateye, Alain yemera ko urugendo rugifite imbogamizi. Ati “Ndacyafitemo imbogamizi, ariko kubera ko abantu bagenda babikunda bizagenda biza rwose.”

Icyakora, ashingiye ku rugendo rwe kuva mu 2016 kugeza ubu, bigaragara ko ari umuntu wubatse izina rye ku murimo, kwihangana no gukunda ibyo akora.

Alain Gilbert Umuhire ni umwe mu rubyiruko ruri gushyira imbaraga mu guteza imbere sinema nyarwanda binyuze mu mwuga, ubumenyi n’ubwitange.

Kuri we, gusohora filime ye ya mbere si iherezo ry’urugendo, ahubwo ni intangiriro y’icyiciro gishya. Niba imbaraga n’icyizere byamugejeje aha, abakunzi ba sinema nyarwanda baramutegereje kureba aho iyi ntambwe nshya izamugeza.

Numvaga naratinze  -Alain Gilbert Umuhire watangiriye kuri ‘Seburikoko’ nk’uwari inyuma ya camera, yinjiye mu rugendo rwo gukora no gusohora filime ze bwite

Alain Gilbert yavuze ko atari kwihanganira gukomeza kugira uruhare mu zindi filime zikundwa, ataragerageza gukora iye bwite, asanga igihe cye cyari cyarageze

Nyuma y’imyaka hafi icumi akora muri 'Production', Alain Gilbert yinjiye mu cyiciro gishya cyo gusohora filime ze, atangirira kuri filime ‘Impamvu’ 

Kuva ku gukina muri ‘Seburikoko’ kugeza ku kuba 'Producer' w’umwuga, Alain Gilbert yatangiye kwandika amateka ye bwite muri sinema nyarwanda

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUKINNYI WA FILIME ALAIN

KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME IMPAMVU YA ALAIN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...