Numvaga Cristiano ari butsinde igitego cya nyuma - Kevin Kade warebye umukino w’Igikombe cy’Isi muri Amerika

Imyidagaduro - 07/07/2026 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Numvaga Cristiano ari butsinde igitego cya nyuma - Kevin Kade warebye umukino w’Igikombe cy’Isi muri Amerika

Umuhanzi Kevin Kade yavuze ko yari yizeye kubona Cristiano Ronaldo atsinda igitego cya nyuma mu mukino wahuje Portugal na Espagne mu Gikombe cy'Isi cya 2026, kuko yumvaga byari kuba uburyo bwiza bwo gusoza amateka y'uyu rutahizamu muri iri rushanwa rikomeye.

Kevin Kade yabitangaje mu kiganiro yagiranye na B&B FM Kigali, nyuma y'umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026, warangiye Espagne itsinze Portugal igitego 1-0, ihita iyisezerera muri 1/8 cy'irangiza.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo adakurikirana ruhago ku buryo buhoraho, yumvaga Cristiano Ronaldo akwiriye gusoza urugendo rwe rw'Igikombe cy'Isi atsinda igitego.

Yagize ati: "Ntabwo kiriya gitego nari nyiteze. Numvaga Cristiano yatsinda igitego niba ari wo mukino wa nyuma akinnye mu Gikombe cy'Isi. Ni ubwa mbere nshobora kuba ngeze no muri sitade, kuko ntabwo nkurikirana cyane iby'imipira."

Mu mukino, Portugal yari ihanganye na Espagne kugeza mu minota ya nyuma, ariko ku munota wa 90+1' Mikel Merino, wari winjiye mu kibuga asimbuye iminota mike mbere, atsinda igitego cyahesheje Espagne intsinzi nyuma yo guhabwa umupira na Ferran Torres.

Uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium i Arlington muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uca amarenga ko ari wo mukino wa nyuma Cristiano Ronaldo akinnye mu mateka ye y'Igikombe cy'Isi. Uyu mukinnyi w'imyaka 41 yasezeye muri iri rushanwa nyuma y'uko Portugal isezerewe.

Espagne yahise ibona itike ya 1/4 cy'irangiza, aho izahura n'u Bubiligi bwasezereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'iri sezererwa, umutoza wa Portugal, Roberto Martínez, yahise atangaza ko yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe y'igihugu.

Mu kiganiro kimwe, Kevin Kade yanagarutse ku buzima bwe, agaragaza ko ari kugenda amererwa neza nyuma y'uburwayi bwatumye ahagarika ibikorwa bye bya muzika ndetse agasiba ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Yavuze ko igihe yamaze arwaye cyamwigishije agaciro ko kugira ubuzima bwiza. Ati: "Aka kanya abantu bari kundeba, ushobora kutamenya agaciro ufite ko kuba uri muzima ushobora kugenda. Mu minsi ishize ntabwo nari meze, ndi mu bitaro. Ubu igisigaye ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo nsohore ibisabwa, nsubire mu buzima bwo gukora umuziki."

Kevin Kade yavuze aya magambo mu gihe abakunzi ba ruhago ku Isi bakomeje kuganira ku iherezo ry'urugendo rwa Cristiano Ronaldo mu Gikombe cy'Isi, nyuma y'imyaka myinshi abaye umwe mu bakinnyi baranze amateka y'iri rushanwa.

Kevin Kade yarebye uyu mukino ari kumwe n’umubyinnyi mpuzamahanga, Sherrie Silver



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...