N’ubwo yakoranye na The Ben, ‘Nyamabondo’ yagobotswe na Bruce Melodie mu gitaramo – VIDEO

Imyidagaduro - 01/01/2026 7:23 PM
Share:

Umwanditsi:

N’ubwo yakoranye na The Ben, ‘Nyamabondo’ yagobotswe na Bruce Melodie mu gitaramo – VIDEO

Manirakiza Placide wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Nyamabondo’, yatangaje ko yababajwe n’uburyo ikipe ifasha umuhanzi The Ben itubahirije isezerano ryo kumuha amatike abiri yo kwinjira mu gitaramo “The Nu-Year Groove”, kugeza ubwo agobotswe n’ikipe ya Bruce Melodie.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, ubwo yari yitabiriye iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, The Ben yatumiyemo mugenzi we Bruce Melodie.

‘Nyamabondo’ yavuze ko yababajwe n’iki kibazo cyane cyane ashingiye ku ruhare yagize mu ndirimbo “Indabo Zanjye” ya The Ben, aho yakinnye agaragaza ubutumwa n’isanisha byafashwe na benshi nk’ibishingiye ku mibereho n’urugendo rwa Bruce Melodie.

Iyi ndirimbo yakozwe mu gihe The Ben yasubizaga Bruce Melodie mu byavuzwe nk’ihangana ryo mu muziki (music diss), igashyushya imbuga nkoranyambaga cyane.

By’umwihariko, yakunzwe no kuganirwaho kubera uko ‘Nyamabondo’ yayikinnye, agaragaza ibikorwa byagiye bivugwaho kuri Bruce Melodie, birimo n’igihe yigeze kugaragara ku kibuga cy’indege mu 2022 ategereje umuhanzi Kizz Daniel, afite indabo mu ntoki.

Uyu mugabo kandi yagaragaye mu kindi gice cy’iyo ndirimbo, aho asura The Ben mu gihe bari baganiriye ku mushinga w’indirimbo ya mbere yari guhuza The Ben na Bruce Melodie ariko ntibikunde, maze asanga The Ben ari gukina “PlayStation”, ibintu byashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Aha ni ho ‘Nyamabondo’ ahera avuga ko ikipe ya The Ben yamutengushye, kuko yari yamwemereye ko we n’umugore we bazinjira muri iki gitaramo, ariko bikarangira bitabaye uko byari byemeranyijwe.

Yagize ati: “Mu by’ukuri, kugaragara mu ndirimbo ‘Indabo Zanjye’ byarantunguye cyane. Ntabwo byari biri muri gahunda zanjye, ndetse n’uwo twakoranye (The Ben) namumenye nyuma. Byabaye nk’akazi kaje gitunguranye.”

Yasobanuye ko n’ubwo yakinnye muri iyo ndirimbo, bitakuyeho ko ari umufana wa Bruce Melodie, kandi ko nta kibazo abibonamo.

Ati “Nakoze akazi, ariko ntibivuze ko nahindutse umufana wa The Ben. Njyewe ndafana Bruce Melodie kandi nta cyaha kirimo. Na we ntiyajya kundenganya kuko nakoze akazi kanjye nk’umunyamwuga.”

N’ubwo yari afitiye icyizere ikipe ya The Ben, ‘Nyamabondo’ yavuze ko yababajwe cyane no kubona isezerano bari bagiranye ritarubahirijwe, mu gihe igitaramo cyari kigiye gutangira.

Ati: “Itike ninjiriyeho nayibonye binyuze ku ikipe ya Bruce Melodie. Kwa The Ben bari bemeye kumpa amatike abiri, iyanjye n’iy’umugore wanjye, ndategereza ndaheba. Nyuma ni bwo abo kwa Bruce Melodie banyegereye, barayimpa, barambwira bati ‘wowe ngwino winjire mu gitaramo’.”


‘Nyamabondo’ yatangaje ko yinjiye mu gitaramo ‘The Nu- Year Groove’ abifashijwemo na Bruce Melodie mu gihe yari yemerewe amatike abiri na The Ben

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ‘NYAMABONDO’ MBERE Y’IGITARAMO


Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo "The Nu- Year Groove" cya The Ben na Bruce Melodie

Amafoto: Karenzi Rene / InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual/ Murenzi Dieudonne/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...