Ibi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 1
Mutarama 2026, ubwo yari yitabiriye iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, The
Ben yatumiyemo mugenzi we Bruce Melodie.
‘Nyamabondo’
yavuze ko yababajwe n’iki kibazo cyane cyane ashingiye ku ruhare yagize mu
ndirimbo “Indabo Zanjye” ya The Ben, aho yakinnye agaragaza ubutumwa n’isanisha
byafashwe na benshi nk’ibishingiye ku mibereho n’urugendo rwa Bruce Melodie.
Iyi
ndirimbo yakozwe mu gihe The Ben yasubizaga Bruce Melodie mu byavuzwe
nk’ihangana ryo mu muziki (music diss), igashyushya imbuga nkoranyambaga cyane.
By’umwihariko,
yakunzwe no kuganirwaho kubera uko ‘Nyamabondo’ yayikinnye, agaragaza ibikorwa
byagiye bivugwaho kuri Bruce Melodie, birimo n’igihe yigeze kugaragara ku
kibuga cy’indege mu 2022 ategereje umuhanzi Kizz Daniel, afite indabo mu ntoki.
Uyu
mugabo kandi yagaragaye mu kindi gice cy’iyo ndirimbo, aho asura The Ben mu
gihe bari baganiriye ku mushinga w’indirimbo ya mbere yari guhuza The Ben na
Bruce Melodie ariko ntibikunde, maze asanga The Ben ari gukina “PlayStation”,
ibintu byashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Aha
ni ho ‘Nyamabondo’ ahera avuga ko ikipe ya The Ben yamutengushye, kuko yari
yamwemereye ko we n’umugore we bazinjira muri iki gitaramo, ariko bikarangira
bitabaye uko byari byemeranyijwe.
Yagize
ati: “Mu by’ukuri, kugaragara mu ndirimbo ‘Indabo Zanjye’ byarantunguye cyane.
Ntabwo byari biri muri gahunda zanjye, ndetse n’uwo twakoranye (The Ben)
namumenye nyuma. Byabaye nk’akazi kaje gitunguranye.”
Yasobanuye
ko n’ubwo yakinnye muri iyo ndirimbo, bitakuyeho ko ari umufana wa Bruce
Melodie, kandi ko nta kibazo abibonamo.
Ati
“Nakoze akazi, ariko ntibivuze ko nahindutse umufana wa The Ben. Njyewe ndafana
Bruce Melodie kandi nta cyaha kirimo. Na we ntiyajya kundenganya kuko nakoze
akazi kanjye nk’umunyamwuga.”
N’ubwo
yari afitiye icyizere ikipe ya The Ben, ‘Nyamabondo’ yavuze ko yababajwe cyane
no kubona isezerano bari bagiranye ritarubahirijwe, mu gihe igitaramo cyari
kigiye gutangira.
Ati: “Itike ninjiriyeho nayibonye binyuze ku ikipe ya Bruce Melodie. Kwa The Ben bari bemeye kumpa amatike abiri, iyanjye n’iy’umugore wanjye, ndategereza ndaheba. Nyuma ni bwo abo kwa Bruce Melodie banyegereye, barayimpa, barambwira bati ‘wowe ngwino winjire mu gitaramo’.”

‘Nyamabondo’
yatangaje ko yinjiye mu gitaramo ‘The Nu- Year Groove’ abifashijwemo na Bruce
Melodie mu gihe yari yemerewe amatike abiri na The Ben
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ‘NYAMABONDO’ MBERE Y’IGITARAMO
Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo "The Nu- Year Groove" cya The Ben na Bruce Melodie
Amafoto: Karenzi Rene / InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual/ Murenzi Dieudonne/ InyaRwanda.com
