Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Real Madrid yakinnye umukino wa gicuti witegura umwaka w'imikino utaha wa 2024-25, ikina na AC Milan, umukino warangiye Real Madrid itsinzwe igitego kimwe ku busa.
Ni umukino Real Madrid yari yagerageje no gukinisha abakinnyi bakomeye, gusa ku munota wa 55, Samuel Chukwueze wa AC Milan yatsinze igitego cyatandukanyije impande zombi.
Nyuma y'umukino warangiye Real Madrid itsinzwe, Carlo Ancelotti yashimagije ubuhanga bwa Endrick, Umunya Brazil uherutse kwerekwa abakunzi ba Real Madrid kuri Santiago Bernabeu.
Carlo Ancelotti yagize ati "Cyari igihe cyo guha umwanya umwana muto maze nawe akigaragaza, kandi yabikoze. Ni byo Brahim Diaz yakinnye neza, na Arda Güler akina neza, gusa ibyo bakinnye Endrick yabikubye kabiri. Kandi byari byiza.
Endrick? Endrick namubonyemo umukinnyi udasanzwe, kandi anifitemo ubuhanga bwihariye. Ni umwe mu bakinnyi Real Madrid iba yifuza, cyane ko anafite umuvuduko wo rwego rwo hejuru.
Carlo Ancelotti uri kwicinya icyara kubera ubuhanga budasanzwe bwa Endrick, yakomeje avuga ko Real Madrid ifite abakinnyi bato bagifite igihe kirekire cyo kuzayifasha. Yagarutse kuri Brahim Diaz, Arda Güler na Endrick bakomeje guca amarenga ko mu myaka mike iri imbere bazaba ari bo nyenyeri ya Real Madrid.
Carlo Ancelotti yateguje isi kuzabona Endrick ufite ubuhanga budasanzwe
Endrick yitezweho gukina afasha ba rutahizamu muri Real Madrid