Mu butumwa bwe bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Kamena,
umunsi Kiliziya Gatolika yizihizaho Mutagatifu Antuwane wa Padua, Papa Leo XIV
yifashishije amagambo yo muri Zaburi ya 14 agira ati: "Uwiteka ni
ubuhungiro bw'abakene."
Papa yavuze ko aya magambo yanditswe mu gihe gikomeye
cy'amateka, ubwo Ingoro Ntagatifu y'i Yerusalemu yari imaze gusenywa, abantu
bakumva babuze aho bahurira n'Imana ndetse bakarangwa n'ubukene bukabije mu
buryo bw'umubiri no mu buryo bw'umwuka.
Yavuze ko n'ubwo hashize imyaka myinshi ayo magambo
yanditswe, akomeje gutanga ubutumwa ku bisekuru by'iki gihe, kuko isi ikomeje
kurangwa n'akarengane, ruswa, ivangura n'ubusumbane.
Ati: "No muri iki gihe, turabona akarengane gakomoka kuri
ruswa n'ubwirasi bw'abantu bamwe, ibintu biteye isoni kandi bikomeza guheza
benshi."
Abakene ni bo bahura mbere n'ingaruka z'akarengane
Inkuru dukesha ikinyamakuru Vatican News iviga ko, Papa Leo
XIV yagaragaje ko abakene ari bo bakunze kuba aba mbere bahura n'ingaruka
z'ibibazo byugarije isi.
Yavuze ko uko abantu bagenda birengagiza Imana, bituma aho
kubana mu bwubahane no mu bumwe, bamwe bashaka gutegeka abandi no
kubakandamiza.
Yibukije ko mu bihugu byinshi, umubare w'abakene ugenda
wiyongera, mu gihe amajwi yabo agenda acecekeshwa mu buryo butandukanye
bw'igitugu cyangwa kwirengagizwa.
Yagize ati: "Abakene b'iki gihe ntabwo bamburwa ibyo
kurya gusa, ahubwo bamburwa ijambo n'isura nziza. Benshi baba batakigaragara
muri sosiyete."
Papa yanavuze ko ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga,
nubwo bifite akamaro kanini, bishobora rimwe na rimwe kongera urwango,
urwikekwe no gutuma abantu birengagiza imibabaro y'abandi.
Imana ntiyirengagiza amarira y'abakene
Papa Leo XIV yavuze ko nubwo isi ishobora kutumva cyangwa
ngo yite ku miborogo y'abakene, Imana yo itajya ibatererana.
Yongeyeho ko abakene akenshi ari bo bumva neza ibikenewe mu
buzima kuko babaho ku by'ibanze. Ibyo bituma barushaho kumenya ko Imana ari yo
buhungiro nyakuri.
Kiliziya n'abakristu basabwe kuba ubuhungiro bw'abakene
Mu butumwa bwe, Papa yashimangiye ko abakristu
badahamagariwe gusa guhungira ku Mana, ahubwo bahamagarirwa no kuba ubuhungiro
bw'abakene.
Yavuze ko Kiliziya idakwiye gukomeza kurebera ibibazo
by'abari hanze yayo cyangwa kwirengagiza abantu benshi bakeneye gufashwa.
Papa yavuze ko Kiliziya igomba gukomeza kuba ahantu abakene
basangaifunguro ribatunga, ubucuti, icyizere n'icyubahiro cyabo nk'abana
b'Imana.
Gusuzuma ibyo dushyira imbere
Papa Leo XIV yanahamagariye abakristu kwisuzuma bakareba
niba ibyo baha agaciro mu buzima bihuye n'ubutumwa bwa Yezu.
Yongeye kwibutsa ko Imana ihora yita cyane ku bakene, kandi
ko Kiliziya igomba kuba "Kiliziya y'Abahire", yakira aboroheje kandi
ikagendana na bo.
Ubu butumwa bwa Papa Leo XIV buje mu gihe isi ikomeje guhura
n'ibibazo bikomeye birimo intambara, ubukene, ihindagurika ry'ikirere n'izamuka
ry'ibiciro, ibintu byatumye miliyoni z'abantu hirya no hino ku isi barushaho
gucika intege.
Muri Afurika by'umwihariko, ibihugu byinshi biracyahanganye
n'ubukene bukabije, ubushomeri, ibibazo by'umutekano n'ingaruka
z'imihindagurikire y'ikirere, ibintu bikomeje gushyira abaturage benshi mu
kaga.
Papa Leo XIV agaragaza icyofuzo cy’uko Umunsi Mpuzamahanga
w'Abakene uzafasha abakristu kongera kubona no kumva ububabare bw'abavandimwe
babo bakeneye ubufasha.