N'ubu ndacyumva ububabare - Denis Omedi ku ikosa yakorewe, APR FC ikavuga ko ryari kubyara penariti

Imikino - 31/10/2025 7:24 AM
Share:

Umwanditsi:

N'ubu ndacyumva ububabare - Denis Omedi ku ikosa yakorewe, APR FC ikavuga ko ryari kubyara penariti

Rutahizamu Denis Omedi yatangaje ko yizeye ko inshyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rizatanga ubutabera nyuma yaho akorewe ikosa ryashoboraga kubyara Penaliti mu mukino w’umunsi wa Gatanu APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu. Ubwo yagarukaga ku ikosa yakorewe na Makenzi mu rubuga rw’amahina ku mukino na Kiyovu Sports, yavuze ko n’ubu akibabara ndetse ko yizeye ko Ferwafa izatanga ubutabera.

Yagize ati: ”Ni byo nakorewe ikosa rwose ndacyanababara n’aho bankoreye ikosa. Twizera ko Ferwafa izatanga ubutabera bukwiye kuko ikosa kuba ryarabaye ariko umusifuzi ntabwo yaritanze.”

Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports, APR FC yandikiye Ishirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda isaba ubusobanuro ku mpamvu itasifuriwe uko bikwiye, gusa FERWAFA itangaza ko amashusho yahawe aterekana neza uko byagenze.

Ubuyobozi bwa APR FC bwajuririye iki cyemezo, cyane ko ayo mashusho FERWAFA ivuga ko ari yo yashingiyeho itangaza ko ikarita itukura yahawe Ronald Ssekiganda yari yo.

APR FC biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu yerekeza i Rubavu, aho ifite  umukino na Rutsiro ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo ikina umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Denis Omedi yavuze ko n'ubu acyumva ububabare ku ikosa yakorewe, APR FC ikavuga ko ryari kubyara penariti 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...