Ntuzigere ukora ibi bintu kubera urukundo

Urukundo - 12/05/2026 11:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntuzigere ukora ibi bintu kubera urukundo

Ese wigeze ukora ikintu kubera urukundo nyuma ukacyicuza? Mu rukundo, buri wese aba ashaka gushimisha umukunzi we, akamukorera ibishoboka byose. Icyakora hari igihe wisanga urukundo rugusaba gukora ibintu bihabanye n’imyemerere yawe, cyangwa rukaba rwagukoresha amakosa mu gihe utitonze.

Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye bigira uruhare mu buzima bwa muntu. Rutuma abantu bishimana, bagashyigikirana ndetse bamwe rubafasha kuba abantu beza kurushaho. Gusa nanone hari igihe bamwe bajya bakora amakosa akomeye bavuga ko “babitewe n’urukundo”, nyamara bikarangira bibagiraho ingaruka mbi.

Hari ibintu umuntu adakwiye na rimwe gukora kubera urukundo, kuko urukundo nyarwo rudakwiye gusenya ubuzima, kugukoresha amakosa cyangwa gutuma utakaza agaciro.

Twifashishije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Verywell Mind, dore ibintu bitanu by’ingenzi impuguke mu rukundo zigaragaza, umuntu akwiriye kwirinda gukora kubera urukundo.

1. Kutihanganira ihohoterwa

Hari abantu baguma mu mu Rukundo rubababaza, batishimye, ndetse bahohoterwa kubera ko bakunda cyane abo bari kumwe, bibwira ko hari igihe kizagera bigahagarara.

Bamwe usanga bakubitwa, bagatukwa, bagakorerwa ihohoterwa rikomeye rishobora no kugira ingaruka ku buzima bwabo bwo mu mutwe, ariko ugasanga hari ababyihanganira bitwaje imvugo izwi cyane igira iti “urukundo rurihangana.”

Ukuri ni uko nta rukundo rugomba kubamo ihohoterwa. Umuntu ugukunda by’ukuri ntabwo akwambura amahoro cyangwa ngo ahora agutera ubwoba. Kwihanganira ihohoterwa si ikimenyetso cy’urukundo ahubwo ni ukwitesha agaciro.

2. Kureka inzozi zawe n’iterambere ryawe

Hari abasore n’inkumi bareka amashuri, akazi cyangwa intego zabo kubera umuntu bakundana. Bamwe bahindura inzira y’ubuzima bwabo kugira ngo bashimishe abandi, nyuma bakisanga baratakaje amahirwe akomeye.

Urukundo rwiza rugomba gushyigikira iterambere ryawe, ntirutume ureka ibigufitiye akamaro cyangwa ngo rugusubize inyuma. Umuntu ugukunda akwifuriza gutsinda no kugera ku nzozi zawe aho kugusaba kubireka kubera we.

3. Gukora ibintu bibi cyangwa bitemewe n’amategeko

Hari abantu bishora mu biyobyabwenge, uburiganya, ubujura cyangwa izindi ngeso mbi kubera gukurikira abo bakunda cyangwa gushaka kubashimisha.

Nta rukundo rukwiye gutuma umuntu yangiza ubuzima bwe cyangwa akora ibintu bishobora kumukururira ibibazo. Umuntu nyawe ugukunda ntabwo yagusaba gukora ikintu cyagusenyera ejo hazaza cyangwa kikakwangiriza izina.

4. Kwitesha agaciro ngo ushimishe umukunzi wawe

Hari igihe umuntu yibagirwa agaciro ke kubera urukundo. Agahora yemera ibintu byose, akemera gusuzugurwa cyangwa guhinduka uwo atari we kugira ngo adatakaza uwo bakundana.

Urukundo rugomba kubamo ubwubahane hagati y’impande zombi. Nta muntu ugomba kugusuzugura, kugutesha agaciro, cyangwa kugufata nabi uko yiboneye yitwaje kuba umukunda.

5. Kwibagirwa uwo uri we

Hari abantu bahindura burundu kamere yabo, inshuti zabo, ibyo bakunda cyangwa amahame yabo kubera urukundo. Guhinduka umuntu utari we kugira ngo unezeze undi bishobora gutuma ubaho ubuzima butakunezeza.

Ni byiza kugira ibyo uhindura kugira ngo urusheho kuba mwiza, ariko ntugomba gutakaza indangagaciro zawe cyangwa umunezero wawe kubera umuntu.

Urukundo nyarwo rugomba gutuma umuntu agira amahoro, icyizere n’iterambere. Rugomba kubaka ubuzima bwawe aho kubusenya. Ni yo mpamvu umuntu akwiriye gukunda ariko akanashyiramo ubwenge, akamenya ko hari ibintu bidakwiye gukorwa nubwo yaba akunda umuntu cyane.

Gukunda umuntu si ukwibagirwa ubuzima bwawe, ahubwo ni ukugirana urugendo rwubaka mwembi kandi rukabafasha kuba beza kurushaho.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...