Ntuzabyitiranye! Ibimenyetso 5 bishobora kukwereka umukobwa ushaka ko muryamana

Urukundo - 01/05/2026 12:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntuzabyitiranye! Ibimenyetso 5 bishobora kukwereka umukobwa ushaka ko muryamana

Mu rukundo no mu mibanire hagati y’abahungu n’abakobwa, hari igihe bamwe mu basore bibaza niba umukobwa bari kumwe yaba abafitiye inyota yihariye irenze kuganira cyangwa ubucuti busanzwe.

Nubwo buri muntu agira uburyo bwe bwo kugaragaza amarangamutima, abahanga mu by’imitekerereze n’imibanire bagaragaza ko hari ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kugaragaza ko umukobwa ashaka kwegerana nawe ku rwego rwimbitse, harimo no kuba yakifuza ko muryamana.

Gusa, impuguke mu by'urukundo n'imibanire y'abantu ziburira abantu kwirinda gufata buri kimenyetso nk’icyemezo cya nyuma, kuko ibiganiro byeruye no kubahana ari byo bya mbere.

Dore ibimenyetso 5 bikunze kugaragaza ko umukobwa ashobora kuba ayifuza ko muryamana:

1. Ahora ashaka ko muba mwenyine

Iyo umukobwa ahora ashaka uburyo mubonana mwenyine, akirinda ahari abantu benshi cyangwa agahora agutumira ahantu hihariye, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ashaka guhura birenze ubucuti busanzwe.

Abahanga bavuga ko igihe umuntu akunda guhurira ahihereye n’uwo akunda cyane, akenshi aba ashaka umwanya wo kwegerana no kureba niba umubano wakomeza ku rundi rwego.

2. Agerageza uko yagukorakora kenshi

Kugukora ku kuboko, kugukoraho yitonze, kuguhobera kenshi cyangwa kugushakira uburyo bwo kuba hafi yawe bishobora kuba ibimenyetso by’inyota y’umubiri. Mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukoranaho ari imwe mu nzira zikomeye abantu bakoresha bagaragaza ibyiyumvo byo guhuza imibiri.

3. Ibiganiro bye bikunze kujya mu buryo bwerekeza ku nkuru zo kuryamana

Niba akunze kuganira ibintu birimo amagambo yerekeza ku guhuza ibitsina, amagambo akurura, cyangwa akajya akubwira ukuntu umubiri wawe umeze neza, bishobora kugaragaza ko hari ubushake burenze ubusanzwe.

Abasesenguzi b’imibanire bavuga ko ibi biganiro bikabije ari uburyo bwo kugerageza amarangamutima yawe mbere yo gutera indi ntambwe.

4. Yita cyane ku buryo agaragara iyo muri kumwe

Nubwo abakobwa benshi bakunda kugaragara neza, iyo umuntu yitaye cyane ku myambarire ikureshya cyangwa uburyo akwiyereka mu buryo bushotora igihe muri kumwe, bishobora kuba bigamije kugukurura kugeza mugeze mu gikorwa cyo guhuza ibitsina. Impuguke zivuga ko imivugire y’umubiri n’imyitwarire bishobora kuvuga byinshi kurusha amagambo.

5. Aguha ibimenyetso byigaragaza birimo kukubwira ko imibonano mpuzabitsina ntacyo imutwaye bigaragaza ko yiteguye

Iyo umukobwa akubwiye amagambo agaragaza ukwirekura ku mibonano mpuzabitsina, cyangwa akakwereka ko nta kibazo abifiteho igihe cyabyo kigeze, bishobora kuba ikimenyetso gikomeye n'ubutumwa bukomeye aba ari kuguha.

Gusa, abahanga bashimangira ko uburyo bikozwe ari ingenzi cyane, kandi ko nta kimenyetso na kimwe gikwiye gusimbura kubiganiraho no kubyumvikanaho neza.

Icyakora, abasesenguzi mu by’urukundo bagaragaza ko nubwo ibi bimenyetso bishobora kubaho, bidakwiye gufatwa nk’ukuri kudashidikanywaho. Umuntu ashobora kuba afite uburyo bwe bw’imibanire ndetse n'uko abyerekana nubwo byinshi babihuriraho.

Ni yo mpamvu ari ingenzi kubaha imbibi, gusoma neza ibimenyetso no kugirana ibiganiro bisobanutse mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose. Kumenya niba umukobwa ashaka ko muryamana bisaba ubushishozi, kubaha no kutihutira gufata imyanzuro. Urukundo rwiza cyangwa imibanire myiza yubakwa ku bwumvikane, icyizere no kubahana hagati y’impande zombi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...