Mu butumwa bwe, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yavuze ko umuco wo gupfukamira umukobwa, cyane cyane mu gihe cyo kumusaba urukundo cyangwa kumwambika impeta, atari umuco ukwiye gukurikizwa n’abakirisitu.
Ati: “Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine. Uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani, wemerwa n’abakirisitu n’abana b’Imana. Ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.”
Aya magambo yakomeje kuvugisha benshi, cyane cyane kubera ko muri iki gihe gupfukama ku ivi rimwe imbere y’umukobwa ari umuco umaze kumenyerwa cyane mu gihe umusore aba amusaba ko bazabana.
Apôtre Gitwaza yakomeje avuga ko nubwo bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo cyangwa icyubahiro, we atemera ko umukirisitu agomba kubikora.
Yagize ati: “Ariko uwo mukobwa aba asa ate umuntu agiye gupfukamira? Aba asize zahabu? Uretswe n’iby’Imana, sinagupfukamira. Nubwo bambwira ngo ni wowe usigaye ku Isi nakubwira ngo nanjye ndasigara ku Isi tuyisigaraneho. Uzi ko nta bahungu bakibaho!”
Ubundi gutera ivi byaturutse he?
Nubwo muri iki gihe abantu benshi bahuza gupfukama ku ivi rimwe no gusaba umuntu ko bazabana, inkomoko nyayo y’uyu muco ntisobanutse neza ku buryo abashakashatsi bose bayemeranyaho.
Amateka agaragaza ko gupfukama imbere y’umuntu byagiye bigaragara mu mico itandukanye kuva kera, cyane cyane nk’ikimenyetso cyo kumwubaha, kwiyoroshya no kugaragaza ubudahemuka.
Mu Burayi bwo hagati, urugero, gupfukama imbere y’umwami cyangwa undi muntu ufite ububasha byashoboraga kugaragaza ko umuntu yemera ubutware bwe cyangwa ko amwubaha. Abasirikare n’ingabo na bo bajyaga bapfukama imbere y’abatware babo nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka.
Nyuma yaho, mu Burayi, gupfukama byagiye bihuzwa n’urukundo, kwiyegurira uwo ukunda no kumugaragariza icyubahiro. Uko imyaka yagiye ihita, iyi myitwarire yaje kwinjira mu muco wo gusaba umuntu ko bazabana.
Ni muri urwo rwego, muri iki gihe, umusore upfukama ku ivi rimwe imbere y’umukobwa amusaba ko bazabana, abantu benshi batabifata nk’igikorwa cyo kumusenga, ahubwo babibona nk’ikimenyetso cy’urukundo, kumwubaha, kwicisha bugufi no kwiyemeza kubana n’uwo akunda.
Imyemerere n’umuco bitandukanye
Amagambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza yongeye kuzamura impaka ku bijyanye n’itandukaniro riri hagati y’imyemerere y’umuntu n’umuco wa sosiyete.
Ku bakurikiza imyemerere nk’iyo yagaragajwe na Apôtre Gitwaza, gupfukamira Imana ni igikorwa cyihariye kidakwiye kwitiranywa no gupfukamira umuntu.
Ku rundi ruhande, hari ababona ko gupfukama mu gihe cyo gusaba urukundo bidafite aho bihuriye no gusenga cyangwa kuramya umuntu, ahubwo ko ari uburyo bwagiye buhinduka ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro mu mico imwe n’imwe.
Ibi bivuze ko igikorwa kimwe gishobora kugira ibisobanuro bitandukanye bitewe n’umuco, imyemerere n’uko umuntu ku giti cye akibona.
Amagambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza rero yakomeje gutuma abantu bibaza niba gupfukamira umukobwa mu gihe cyo kumusaba urukundo ari ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro, cyangwa niba abakirisitu bakwiye gukurikiza imyemerere ivuga ko gupfukamira Imana byonyine ari byo bikwiye.
Wowe ubibona ute? Ese umusore gupfukamira umukobwa mu gihe cyo kumusaba urukundo ni ikimenyetso cy’urukundo n’icyubahiro, cyangwa koko abakirisitu bakwiye gupfukamira Imana yonyine?
