Umuhanzi w’umunyarwanda Rutabara Cadeau wavukiye mu gihugu
cya Congo Kinshasa ahitwa i Mulenge mu gace ka Gahuna muri Kivu y’Amajyepfo, azwi
ku izina rya Giftfork akoresha mu buzima bwe bw’umuziki yatangiye umuziki we mu
buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2021.
Indirimbo ya mbere yayise Gahuna agaruka ku buzima bw’i Mulenge
mu gace yavukiyemo abakunzi b’umuziki nyarwanda bakaba barayishimiye ku rwego
ruri hejuru. Byaramutunguye nk'uko yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’INYARWANDA
mu magambo ye ati "Navugaga ku buzima nibuka ngituye mu gihugu cya Kongo bwari
bwiza, mvuga ku misozi, abarobanure n’inka ariko abantu barayishimiye numva
biranshimishije binantera imbaraga ko nakora n'ibindi bihangano."
Kuri ubu akaba yakoze indirimbo irimo abarobanure bakaraga
umubyimba by'ikirenga (Abarobanure ni ijambo ry'ikinyamulenge rivuga abakobwa).
Iyi ndirimbo yitwa 'Sawa kandi Sawa' mu minota micye imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu benshi kubera ubwiza n’umwimerere ikoranye.
Giftfork yagize ati "Sawa kandi Sawa benshi bakaba bayita dutuwe dutu
bayiyiririmba bakanayibyina mu 'kigamba' (ibirori) mbese iyo bashitsaga (bagejeje) cyangwa
kubombora umukobwa barayibyina kakahava. Baba bavuga mu kinyamulenge twabahenze
tubatwaye umuntu tubaha ibyo bikoba mbese bishimira umugeni ibikoba. Ibikoba ni inka
bakwaga hagati 12,15,20 ku mukobwa umwe
bakumva ko ntacyo bibatwaye bakabyita ibikoba bishimiye umugeni bahawe bakayikeza
bavuga ngo tubonye mayina wa mirere mbese (Babonye umuntu w'ibihe byose)".
