Uyu mukobwa witwa Hellen Auma yanditse amateka kuko ni we winjiye mu Nteko ari muto ku myaka 23 y’amavuko. Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru birimo Monitor, avuga ko uyu mukobwa yatsindiye kujya mu Nteko
Nshingamategeko ya Uganda mu ishyaka rya NRM riri
ku butegetsi riyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Hellen Auma Wandera wacuruzaga amafi yinjiye mu Nteko Nshingamategeko
Hellen wotsaga amafi akayadandaza
ku muhanda anayagemurira abantu batandukanye barimo n’abanyeshuri biganaga muri
Kaminuza, amakuru avuga ko mu mwaka wa 2019 ari bwo yarangije Kaminuza.
Yatangiye kwiyamamaza benshi
bagira ngo ni urwenya kuko aho abandi bakoreshaga imodoka zihenze bazenguruka
igihugu biyamamaza, we yategaga moto ahandi akahagenda n’amaguru, birangira
atowe mu Karere ka Busia. Ku ruhare rwe avuga ko byikoze kuko nta bushobozi
nta n'imbaraga usibye Imana yabikoze ku mbabazi zayo.
