Akenshi usanga iyo abakinnyi batsinze igitego amakipe bahozemo barihangana ntibishime ku buryo bigaragara ko bari bayirwaye. Gusa kuri Nsengiyumva Moustapha avuga ko natsinda Rayon Sports azishima kuko ngo burya igitego gisa n’ikindi. “Ngitsinze nakwishimira kuko igitego ni igitego, nakishimira”. Nsengiyumva
Nsengiyumva Moustapha yageze mu ikipe ya Police FC mbere yuko hatangirwa umwaka w’imikino 2017-2018 nyuma yaho yari amaze gufatanya na Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona. Kuri uyu wa Gatandatu, baraba bakina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 20 wa shampiyona uzakinirwa kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’).
Nsengiyumva Moustapha aganira n'abanyamakuru
Nsengiyumva Moustapha asimbuka Mugabo Gabriel wigeze gukinira Police FC
18 ba Rayon Sports bazitabazwa mu mukino:
1. Bakame Ndayishimiye Eric (GK, 1,C)
2. Kassim Ndayisenga (GK, 27)
3. Saddam Nyandwi 16
4. Ange Mutsinzi 5
5. Eric Rutanga Alba 3
6. Eric Irambona 3
7. Abdul Rwatubyaye 19
8. Thierry Thierry 4
9. Gaby Mugabo 2
10. Master Mugisha Francois 25
11. Yannick Mukunzi 6
12. Pierrot Kwizera 23
13. Innocent Twagirayezu 13
14. Kevin Muhire 8
15. Djabel Manishimwe 28
16. Gilbert Mugisha 12
17. Diarra Ismaila 20
18. Tchabalala Shaban Hussein 11
Uburyo 11 ba Police FC bashobora guhagarara mu kibuga
Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc ararwaye