Ntizari inzozi zanjye gukina filime! Soleil yahishuye uburyo filime ‘Bamenya’ yahinduye icyerekezo cye – VIDEO

Cinema - 23/09/2025 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntizari inzozi zanjye gukina filime! Soleil yahishuye uburyo filime ‘Bamenya’ yahinduye icyerekezo cye – VIDEO

Umukinnyi wa filime Uwase Delphine wamamaye nka ‘Soleil’ muri filime y’uruhererekane ‘Bamenya’ itambuka ku muyoboro wa Youtube, yatangaje ko atigeze arota kuzinjira muri Sinema, ahubwo ko ari inshuti ze zahinduye icyerekezo cye zikamushyira mu rugendo rwamuhaye ijambo mu buzima bwe.

Soleil ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri filime 'Bamenya' akina ari umugore wa Kanimba ariko wabuze urubyaro. Mu bihe bitandukanye ntiyumvikana n'umugabo we, cyo kimwe n'umukozi we, Beniman Ramadhan uzwi nka Bamenya.

Ndetse, byageze ubwo Kanimba afata icyemezo cyo kuzana undi mugore mu rugo witwa Kecapu. Ibi byose byagiye bituma iyi filime ikundwa ahanini bitewe n'inkuru yayo.

Ni filime yatangiye gutukerezwaho mu 2018, ndetse mu bihe by'icyorezo cya Covid-19, iyi filime yamaze benshi irungu kugeza n'ubu.

Yabaye filime idasanzwe, ndetse yongereye igikundiro kidasanzwe cyane cyane ku bakinnyi bayo, byanatumye bamwe muri bo bahatanira ibihembo bikomeye birimo ibitangirwa mu Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Soleil yemeje ko iyi filime yatumye amenya ko afite impano yo gukina filime kuko atari ibintu yari yarigeze atekereza.

Soleil yagize ati “Icya mbere filime Bamenya yatumye menya ko mfite impano yo gukina. Sinigeze ntekereza ko nabasha kwigaragaza mu ishusho y’umugore wubatse. Ariko byanyigishije ubuzima bwo mu ngo, uburyo zinyuramo ibihe bitandukanye.”

Akomeza avuga ko iyi filime yamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwe bwite. Ati “Yanyubakiye ubushuti, imfasha guhura n’abantu batandukanye, incira inzira, imipaka iraguka haba mu gihugu imbere ndetse no hanze. Hari ibikorwa byinshi twakoreye hamwe n’inshuti nagize muri uru rugendo, kandi byagize uruhare mu buzima bwanjye bwite.”

Uwase ‘Soleil’ yavuze ko mbere ya 2018 atigeze arota kuzinjira muri sinema, ariko yakundaga kureba filime z’imirwano. Inshuti ze za hafi zirimo Benimana Ramadhan ‘Bamenya’ na Manibu ni zo zamusunitse ngo agerageze.

Filime Bamenya yatangiye gutunganywa mu 2018, maze mu gihe cya Covid-19 iba indorerwamo ikomeye isusurutsa benshi. Uwase avuga ko byafashe hafi umwaka bagitegura iyi filime, kuko yabanje mu biganiro birebire.

Mu ntangiriro, umukinnyi wagombaga gukina ari umugabo we ni ‘Manibu’, ariko aza kutaboneka, asimburwa na Kanimba. Ati “Kanimba yinjiye nyuma, hari ibintu byabaye imbere bidashoboka ko Manibu akomeza, niko twahisemo ko asimburwa.”

Uwase yari asanzwe ari umunyamakuru kuri Flash Radio/TV. Yemeza ko yafashe icyemezo cyo gukina filime atagishije inama uwo ari we wese, ndetse n’abo mu muryango we babimenye hamaze gusohoka episodes eshatu za mbere.

Ati: “Icyabaye nk'imbarutso kugira ngo babimenye, ni ahantu nakinnye nambaye isume ndi kwereka ubusa umukozi, iyo rero yarazengurutse cyane, n'indi nakinnye ndi kwigisha karate umukozi wanjye uburyo azirwanaho, avuye kuzana amafaranga yari yatomboye, aho niho batangiye kubimenyera [..]"

Kuva yakina muri Bamenya, Uwase ‘Soleil’ yahise agaragara nk’umwe mu bakinnyi ngenderwaho. Kuri ubu ari guhatana muri Mashariki African Film Festival, mu cyiciro cya ‘People’s Choice’, aho uzegukana imodoka azamenyekana binyuze mu matora akorerwa kuri internet.

Ati: “Ndabizi ko mpagaze neza mu matora yo kuri internet, ariko ndasaba abantu gukomeza kuntora kugira ngo nzabone imodoka.”

Uretse icyo cyiciro, anahatanye mu cyiciro cy’umukinnyikazi mwiza wa filime (Best Actress), aho uzatsinda azemezwa/azatoranywa n’Akanama Nkemurampaka.

Uwase ‘Soleil’ ni urugero rwiza rw’uko umuntu ashobora gusunikwa n’inshuti cyangwa amahirwe maze akabona inzira nshya mu buzima itari mu nzozi ze.

Ubu ari mu ba mbere bashimangira ko Bamenya atari filime isanzwe, ahubwo ari igikorwa cyahinduye ubuzima bw’abantu benshi, yaba abakinnyi bayo cyangwa abayikurikiranye.

KANDA HANO UBASHE GUTORA SOLEIL MU CYICIRO ‘PEOPLE’S CHOICE’

Uwase ‘Soleil’ yemeje ko yinjijwe muri sinema n’inshuti ze Bamenya na Manibu, we ubwe nta nzozi yari afite zo gukina 


Uwase Soleil avuga ko amagambo y’Ikinyarwanda akoresha muri filime ayakura kuri mama we wamushyigikiye kuva yatangira

 

Soleil ashimangira ko filime Bamenya yamuhaye icyerekezo gishya mu buzima, atari yarigeze arota nk’umunyamakuru wari usanzwe akora kuri Flash Radio/TV 

“Ubu ndahatana muri Mashariki African Film Festival, ndasaba abantu gukomeza kuntora kugira ngo nzegukane imodoka,” — Uwase Soleil

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ‘SOLEIL’

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'BAMENYA'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...