Ntiyitaye ku magambo yamvuzweho –Micky yashimye umugabo we wamurutishije abandi bakobwa

Imyidagaduro - 17/08/2026 10:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntiyitaye ku magambo yamvuzweho –Micky yashimye umugabo we wamurutishije abandi bakobwa

Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, yashimiye umugabo we Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter, amushimira ko yamukunze atitaye ku magambo yavugwaga ku buzima bwe, ndetse akamwemera n’umwana yari asanzwe afite.


Micky yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko AG Promoter yamuhisemo mu bandi bakobwa benshi, kandi ko urukundo yamukunze rutigeze rushingira ku byo abantu bavugaga cyangwa ku mateka ye.

Mu butumwa bwe, Micky yashimiye umugabo we kuba yararenze ku magambo y’abantu bamwibazagaho, agahitamo kumwemera no kumugira umugore we.

Yagize ati: “Mugabo wanjye, ndashaka kugushimira cyane kuba utaritaye ku magambo mabi abantu bavugaga, ahubwo ukemera kunyemera ukangira umugore wawe.”

Micky yavuze ko ubwo yamenyanaga na AG Promoter yari asanzwe afite umwana, ariko ko ibyo bitabaye impamvu yo kumubuza gukomeza kumukunda no kubaka na we.

Yagaragaje ko umugabo we yari afite amahitamo menshi, kuko hari abandi bakobwa beza kandi batari bafite abana yashoboraga guhitamo, ariko akahitamo we.

Ati: “Hari abakobwa benshi beza, batabyaye, baturuka mu miryango myiza, ariko wowe byose warabirebye urabyirengagiza, uhitamo njye. Ikirenze byose, wankundiye n’umwana wanjye, uramwemera kandi umufata nk’uwanyu. Ibyo ni ikintu ntazigera nibagirwa.”

Yakomeje amushimira kuba ataramurebye nk’umugore ufite umwana, ahubwo akamwakira we n’umwana we nk’umuryango umwe. 

Ati: “Urakoze kuba waranyemeye, ukankunda, ukemera umwana wanjye kandi ugahitamo kubaka ubuzima nanjye. Ndagushimira cyane, kandi ndagukunda birenze amagambo. Imana izaguhundagazaho.”

Umubano wa Micky na AG Promoter umaze igihe ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bitewe n’amagambo n’ibiganiro Micky yagiye agirana n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye.

Aba bombi batangiye gukundana mu 2024, nubwo mu ntangiriro batigeze bihutira gushyira ku karubanda ibijyanye n’urukundo rwabo.

Uko iminsi yagiye ishira, ni ko urukundo rwabo rwarushijeho kumenyekana, kugeza ubwo barwemeje ku mugaragaro ndetse batangira gutegura ubuzima bw’urugo.

Mu rugendo rwabo rw’urukundo, hari abantu bagiye bagarura amagambo Micky yavuze mu bihe bitandukanye, bakagerageza kuyahuza n’ubuzima bwe bwite ndetse n’urugo rwe.

Ibi byatumye rimwe na rimwe urukundo rwabo ruba isoko y’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, ubutumwa Micky yashyize hanze kuri iyi nshuro bugaragaza ko we abona ko AG Promoter atigeze areka amagambo y’abandi ngo abe ari yo agena uko amubona cyangwa uko amukunda.

Ahubwo, mu buryo Micky abivugamo, umugabo we yamwemeye uko ari, yemera n’umwana we, ahitamo kubaka na we umuryango.

Ku wa 31 Mutarama 2026, AG Promoter na Micky bakoze ubukwe, nyuma y’urugendo rw’urukundo rwari rumaze imyaka ibiri rubahuza.

Imihango y’ubukwe bwabo yabereye muri Romantic Garden i Gisozi, ahari hateraniye inshuti, imiryango ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro nyarwanda.

Ubukwe bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma yaho bombi basezerana imbere y’Imana banakira abatumiwe.

Imihango y’ubukwe yayobowe na Imenagitero afatanyije na Bamenya, umunyamuryango w’inganda za sinema nyarwanda, mu gihe Victor Rukotana ari we wasohoye umugeni.

AG Promoter, uzwi cyane mu bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga no kwamamaza ibikorwa by’imyidagaduro, na Micky bakomeje kubaka ubuzima bwabo nyuma yo gusezerana.

Ubutumwa Micky yashyize hanze kuri iyi nshuro bugaruka ku kindi gice cy’inkuru y’urukundo rwabo: kuba yarabonye umugabo utaramusuzumye ashingiye ku byo abandi bamuvugagaho, ahubwo akamubona nk’umuntu akwiriye gukundwa no kubakana na we.

Ku ruhande rwa Micky, kuba AG Promoter yaramuhisemo kandi akemera n’umwana we ni ikimenyetso cy’urukundo avuga ko atazibagirwa.


Micky yashimye umugabo we wamuhisemo mu bandi bakobwa akemera kubana nawe nyuma y'urugendo rurerure rw'urukundo


Micky yagaragaje ko AG Promoter yamukunze atitaye ku magambo yamuvuzweho mu bihe bitandukanye, akimeza kubana nawe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...