Ntiyikoza abakobwa!Imyumvire ya Dogiteri Nsabi ku bijyanye n’urukundo

Cinema - 21/08/2023 12:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntiyikoza abakobwa!Imyumvire ya Dogiteri Nsabi ku bijyanye n’urukundo

Umunyarwenya ukunzwe na benshi muri Comedy ndetse n’amafilime atandukanye yo mu Rwanda,Dogiteri Nsabi, avuga ko yifuza kujya mu rukundo afite gahunda yo kubaka umuryango,kuko yubaha cyane igitsina gore,atagira umwari n'umwe atesha igihe cye amubeshya.

 Nsabimana Eric wamenyekanye nka Dogiteri Nsabi ukomoka mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu bereshi,yatangaje ko atiyizi mu rukundo bitewe n’imyimvire ye ku rukundo,ndetse n’intego.

Mu kiganiro na InyaRwanda,Dogiteri Nsabi yatangaje ko akiri ingaragu kandi ko nta mukunzi afite,kuko yifuza gushaka ubuzima no kubaka ibikorwa bye bikabanza kugera aho yifuza,akazabona guhitamo uwo bazabana.

Yagize ati “Uburyo mba niburiye umwanya,kuwubonera undi muntu utari njye,sinzi urukundo naba mukunda uko rwaba rumeze ".

Yavuze ko inkono ihira igihe,igihe kizagera agatangaza umukunzi we.

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Dogiteri Nsabi,yakuranye inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye binyuze mu mpano yumvaga yifitemo zirimo gusetsa,atungurwa no kugera kuri izo nzozi ku myaka itarenze 25.

Ni umwe mu basore bato,bishimiye ibihe barimo,ndetse bahamya ko inzozi zabo zagezweho bikarenga urwego batekerezaga.

Kubaka izina kwe no gusingira inzozi,byasunitswe no kumenya icyo ashaka,kugiharanira,kwihangana no kurangwa n’ikinyabupfura mu byo akora byose umunsi ku wundi.

Umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda Dogiteri Nsabi,yamenyekanye muri comedy zitandukanye zirimo Dogiteri Nsabi Comedi ica ku Irebero  TV n'izindi zitandukanye.

Ashimira cyane abakunzi be bakomeje gukurikirana ibihangano bye no kumushyigikkira kugirango atere imbere yagure n’ibikorwa bye.


Uyu munyarwenya atangaza ko akazi ke kaza mbere ya byose,urukundo akazarujyamo ageze ku ntego ze


Atanga ibyishimo kuri benshi bitewe n'urwenya agira,yaba akina cyangwa aganira mu buzima busanzwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...