Ntiwatandukanya FDLR na FARDC - Ubuhamya bw'abari abasirikare bakuru muri FDLR

Amakuru ku Rwanda - 04/11/2026 8:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntiwatandukanya FDLR na FARDC - Ubuhamya bw'abari abasirikare bakuru muri FDLR

Bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu Mutwe wa FDLR urwanya Leta y'u Rwanda ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahamya ko imikoranire w'uwo mutwe n'Ingabo za Leta ya RD Congo aribyo bikomeje kuyobya benshi kuko udashobora kubitandukanya.

Bemeza ko iyo mikoranire ishingiye ku bufatanye, bitiza umurindi mu gukomeza ibikorwa bibi bya FDLR birimo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kwiba, gusahura, kwica abaturage biganjemo Abanye-Congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda no guhungabanya umutekano w'Akarere.

Byose bituruka mu bufasha bw'ibikoresho bahabwa na Leta ya RD Congo binyuze mu Ngabo zayo, FARDC, imisanzu ituruka hanze, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, gusoresha abaturage, ubucuruzi bw'amakara n'imbaho, ubuhinzi birimo ubw'urumogi, ubuhigi n'ibindi.

Ibi byose ngo byinjiriza uyu mutwe, abarirwa muri miliyoni 25 z'Amadolari ya Amerika ku mwaka ariko ugasanga yose yarashiriye mu mifuka y'abayobozi ba FDLR badakozwa ibyo gutaha mu Rwanda kuko abenshi basize bakoze ibyaha mu Gihugu birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru muri FDLR, mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Gatolika utari uwa Leta wo muri Irland, Trocaire, Seán Farrell, n'Abepeskopi Gatulika bo muri Irland bakoreye mu Kigo cya Mutobo cya Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC) kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026.

Ni uruzinduko rugamije gutangiza ubufatanye hagati y'izo mpande zombi mu guteza imbere ubufatanye n’inzego mpuzamahanga mu bikorwa byubaka amahoro arambye, kwimakaza imibereho myiza no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu muryango Nyarwanda.

Col Demobe Wensislas Nizeyimana na Lt Col Demobe Emilien Mpakaniye ni bamwe mu bari mu basirikare bakuru muri FDLR bagarutse ku mikoranire ya FDLR na FARDC ku buryo gutandukanya iyo mitwe bigoye.

Nizeyimana yagize ati "Naje kureba abayobozi ieKinshasa, tujya kureba ubuyobozi bwa gisirikare bampa ibikoresho birimo imbunda, amasasu, radios za gisirikare, imyenda n'amafaranga maze nanjye mbishyira abasirikare nari nyoboye mu Ntara ya Equateur."

Yakomeje agira ati " RD Congo yakomeje kudufasha iduha ibyo bikoresho bya gisirikare ndetse ibikoresho bindi bikoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo biturutse i Rubumbashi. Baduhaye telephone Satellitaires kugira ngo igihe turi mu mashyamba dushobore kuvugana byoroshye."

"Baduhaye Passports, nanjye ubwanjye barayimpaye kugira ngo nshobore kujya mu Budage ndi mu kazi ka FDLR. Hari n'abandi benshi bazihawe zo kujya mu Butaliyani. Mbese twari tumeze nk'Abanye-Congo kuko hari n'andi mahugurwa yagiye akorwa n'ubu agikorwa. Mbese gutandukanya FDLR na FARDC ntabwo byoroshye."

Lt Col Demobe Emilien Mpakaniye, we yagize ati " Twakoraga ibikorwa bibi byinshi kandi na FARDC twarafatanyaga kuko twarasoreshaga, twasahuraga inka z'abatutsi, twahingaga urumogi, twacukuraga amabuye y'agaciro ndetse muri Pariki ya Virunga twicaga inzovu amahembe yazo akagurishwa.

Ibyo byose FDLR yabikuragamo arenga miliyoz 25$ ariko yarengeraga ku bayobozi ariyo mpamvu usanga badashaka ko abo bakoresha badataha."

Umuyobozi Mukuru wa Trócaire, Seán Farrell, avuga ko ashingiye ku cyizere u Rwanda rwagaragaje mu bumwe n'ubudaheranwa ndetse no ku mateka Igihugu cyabo cya Irland cyanyuzemo, bizaborohera kugera ku ntego w'ubufatanye.

Ati: "Turi hano nk'abafatanyabikorwa ba Komisiyo y'Igihugu yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, tuzafatanya mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ugufatanya n'Ikigo mu kwita ku baba bari hano, ubundi ni ubwo kuzabafasha mu gihe bazaba bari mu buzima busanzwe tureba niba koko bari kugerageza kububamo neza no kubumenyera."

"Natwe iwacu twanyuze mu bihe by'amakimbirane, twishimiye gukorera mu Rwanda mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge. Tuzi amateka y'u Rwanda n'ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabibona neza ko u Rwanda ari Igihugu kerekanye icyizere nyacyo cy'ubuzima no kwiyubaka, twishimiye gukorana narwo."

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Valerie Nyirahabineza, we avuga ko n'ubwo abahoze mu mashyamba baba barigishijwe amacakubiri, inyigisho bahabwa zizabahindura kandi ko biri no mu murongo w'igihugu ndetse n'umufatanyabikorwa, Trocaire, bagiye gukorana.

Ati:"Turi muri gahunda yo gukorana n'abafatanyabikorwa duhereye ku bakorera mu Rwanda, Trocaire rero tuzakorana mu byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mashyamba."

"Ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa ni ibintu byari barihishe abahoze mu mashyamba kubera ko mu mashyamba batigeze babigisha kuba umwe ahubwo babigishaga kwisuganya ngo bongere batere baze kumara Abatutsi, ubwo rero nta bumwe burimo, ariko Trocaire yigisha ubumwe, imibanire hagati y'abanyarwanda, natwe nibyo dukora murumva ko imikoranire yacu ihuza intego."

Kuva mu 2001, Ikigo cya Mutobo gaherereye mu Karere ka Musanze, cya Komisiyo y'Igihugu yo Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kimaze kinyuramo abarenga ibihumbi 13 bahoze mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Abari abasirikare bakuru muri FDLR bavuga ko udashobora gutandukanya FDLR na FARDC 


Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...