Bahavu yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga
nkoranyambaga, aho yasubizaga abamwibasiye ndetse n’abandi.
Ati: “Hari abibwira ko kunyataka byabakuraho isoni n’ikimwaro
ndetse bikabafasha kwihangana, nubwo baba banyura mu bihe bikomeye.”
Bahavu yakomeje avuga ko niba gutera abandi amagambo ari byo
bibafasha gukomeza, bakwiye ahubwo gukomeza gukora ibyiza no kwiyubaka.
Ati: “Niba ibyo bigufasha koko, komeza ukore. Kumenya ko
hari umuntu wemera kwitanga no gukomeza guhagarara ku cyo yemera ni ikintu
gifite agaciro.”
Uyu mukinnyi wa filime kandi yagaragaje ko atumva ukuntu
umuntu ashobora guhindukira akibasira uwo bahoze bafitanye umubano, kugeza
n’aho amwerekana nk’aho atigeze amumenya.
Ati: “Gusenya cyangwa gucuruza uwigeze kwitwa uwawe, si
inzira yo gukira cyangwa kubaka. Ntiwakabaye useka utyo umwicariye nk’utarigeze
kumumenya!”
Nubwo atigeze avuga mu izina umuntu yavugaga, ubutumwa bwe
bwaje bukurikira amagambo aherutse gutangaza ku bibazo by’umuhanzi Ishimwe
Vestine, uri mu nzira za gatanya n’umugabo we Idrissa Ouedraogo.
Bahavu yamwifurije kurindwa no kubona aho yakinga umutekano,
asaba Imana kumurengera.
Bahavu kandi yagaragaje uko abona ikibazo cyo gutandukana
kw’abashakanye, avuga ko kuri we nta gutandukana gukwiye gufatwa nk’ikintu
cyoroshye, cyane cyane iyo hari abandi bantu bashobora kubigiramo ingaruka.
Yashimangiye ko imyemerere ye ishingiye ku rukundo no ku
kuri, avuga ko kwemera umuntu bidakwiye kuvanga no kwemera ikibi.

Bahavu yavuze ko gusenya cyangwa gutesha agaciro umuntu wigeze kwitwa uwawe atari inzira yo gukira no kwiyubaka, asaba abantu kwirinda guhinduka nk’aho batigeze bamenyana

Bahavu yavuze ko urukundo rudakwiriye gutuma umuntu
yemeranya n’ikibi, ashimangira ko Yesu Kristo atanga urukundo ariko ntakwemera
icyaha nk’aho ari icyiza

