Ntiwakabaye useka utyo umwicariye nk’utarigeze kumumenya – Bahavu asubiza abamwibasiye

Imyidagaduro - 26/09/2026 10:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Ntiwakabaye useka utyo umwicariye nk’utarigeze kumumenya – Bahavu asubiza abamwibasiye

Umuvugabutumwa Usanase Bahavu Jannet, yagaragaje ko atishimiye uburyo bamwe bakomeje kunenga no kwibasira abantu bahoze bafitanye umubano, avuga ko gusenya cyangwa gutesha agaciro umuntu wigeze kuba uwawe atari byo byubaka.

Bahavu yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasubizaga abamwibasiye ndetse n’abandi. Yavuze ko hari abantu bashobora gukoresha amagambo akomeretsa abandi nk’uburyo bwo kunyura mu bihe bikomeye barimo.

Ati: “Hari abibwira ko kunyataka byabakuraho isoni n’ikimwaro ndetse bikabafasha kwihangana, nubwo baba banyura mu bihe bikomeye.”

Bahavu yakomeje avuga ko niba gutera abandi amagambo ari byo bibafasha gukomeza, bakwiye ahubwo gukomeza gukora ibyiza no kwiyubaka.

Ati: “Niba ibyo bigufasha koko, komeza ukore. Kumenya ko hari umuntu wemera kwitanga no gukomeza guhagarara ku cyo yemera ni ikintu gifite agaciro.”

Uyu mukinnyi wa filime kandi yagaragaje ko atumva ukuntu umuntu ashobora guhindukira akibasira uwo bahoze bafitanye umubano, kugeza n’aho amwerekana nk’aho atigeze amumenya.

Ati: “Gusenya cyangwa gucuruza uwigeze kwitwa uwawe, si inzira yo gukira cyangwa kubaka. Ntiwakabaye useka utyo umwicariye nk’utarigeze kumumenya!”

Nubwo atigeze avuga mu izina umuntu yavugaga, ubutumwa bwe bwaje bukurikira amagambo aherutse gutangaza ku bibazo by’umuhanzi Ishimwe Vestine, uri mu nzira za gatanya n’umugabo we Idrissa Ouedraogo.

Bahavu yamwifurije kurindwa no kubona aho yakinga umutekano, asaba Imana kumurengera. Ati: “Uwiteka amurengere. Icyo musabira ni uko Imana yamubambira amahema yayo, ikamuhisha ahantu umwanzi atagera.”

Bahavu kandi yagaragaje uko abona ikibazo cyo gutandukana kw’abashakanye, avuga ko kuri we nta gutandukana gukwiye gufatwa nk’ikintu cyoroshye, cyane cyane iyo hari abandi bantu bashobora kubigiramo ingaruka.

Yashimangiye ko imyemerere ye ishingiye ku rukundo no ku kuri, avuga ko kwemera umuntu bidakwiye kuvanga no kwemera ikibi. Ati: “Yesu Kristo ntiyanga umunyabyaha, ariko kandi ntiyita icyaha icyiza. Urukundo ntirusobanura kwemeranya n’ikibi; ahubwo rutera umuntu gushaka ukuri, gukira no kubaka.”


Bahavu yavuze ko gusenya cyangwa gutesha agaciro umuntu wigeze kwitwa uwawe atari inzira yo gukira no kwiyubaka, asaba abantu kwirinda guhinduka nk’aho batigeze bamenyana


Bahavu yavuze ko urukundo rudakwiriye gutuma umuntu yemeranya n’ikibi, ashimangira ko Yesu Kristo atanga urukundo ariko ntakwemera icyaha nk’aho ari icyiza



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...