Ntiwabyiyumvisha: Camila Cabello mu ibanga rikomeye amaze iminsi mu Rwanda

Imyidagaduro - 02/01/2023 5:56 PM
Share:
Ntiwabyiyumvisha: Camila Cabello mu ibanga rikomeye amaze iminsi mu Rwanda

Ikirangirire mu muziki Camila Cabello yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda rutigeze rumenyekana.

Uyu muhanzikazi bivugwa ko yafashe rutema ikirere imusubiza muri Amerika mu ijoro ryo kuwa 01 Mutarama 2022, aho yari amaze iminsi igera kuri 2 mu bikorwa bitandukanye.

Nk’uko kandi bigaragara mu mashusho mato Camila bigaragara ko yanagize icyo kuganira n’abana n’ubwo kugera ubu hataramenyekana neza ari ryari, ahagana hehe, gusa ntiwakiyumvisha ukuntu ntawamumenye.

Camila mu busanzwe yiswe Karla Camila Cabello Estrabao, yabonye izuba kuwa 03 Werurwe 1997 mu gihugu cya Cuba. Ni umunyamerika w’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, wamamaye mu itsinda rya Fifth Harmony ryabiciye biracika ku isi.

Ubwo iri tsinda ryari rikiriho kandi yatangiye gukora indirimbo ze bwite zirimo ‘I Know What You Did Last Summer’ yahuriyemo na Shawn Mendez, banakundanyeho bakaza kwiyemeza gutandukana muri 2022.

Kimwe na ‘Bad Things’ yakoranye na Machine Gun Kelly ikaza guca ibintu iza ku mwanya wa kane muzikunzwe kuri Billboard, yaje kwiyemeza kuva mu itsinda atangira gukora ku giti cye muri 2016.

Muri 2018 nibwo yashyize Album ya mbere hanze yise “Camila " yayoboye izindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ahandi hatandukanye ku isi. Indirimbo yariho yise ‘Havana’ iba ikimenyabose.

Indirimbo yakoranye na Shaw Mendez bise ‘Senorita’ n’ubu iracyakunzwe, nyuma y’uko yihariye ibihugu bitandukanye. Si umuziki gusa kandi kuko yamaze no kwinjira mu gukina filimi, ahereye ku yitwa ‘Cinderella’ yagarayemo muri 2021.

Muri Mata 2022 nibwo aheruka gushyira hanze Album yise ‘Familia’ iriho indirimbo yakunzwe bikomeye yise ‘Bam Bam’, ikanayobora intonde zitandukanye z’indirimbo zikunzwe mu bihugu bitandukanye.

Ku myaka 25 indirimbo ze zumvwa naza miliyari ku isi hose. Afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 23 z’amadorali, arengaho gato aya Wiz Kid uyoboye abahanzi bagezweho mu butunzi muri Africa.

Ntabwo haramenyekana neza niba rwari uruzinduko rw'ubutembere gusa, cyangwa harimo n’akaziCamila ari mu bahanzikazi bigaruriye imitima ya benshi ku isiGusura u Rwanda kwa Camila bisobanuye ikintu gikomeye ku Bukerarugendo n'isi y'imyidagaduro, n’ubwo hataramenyekana neza icyamugenzaga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...