Ku wa 8 Kamena 2026 ni bwo hamenyekanye amakuru y’ihagarikwa ry’imikoranire hagati y’impande zombi, ibintu byatumye abakunzi ba Rayon Sports benshi batekereza ko uru rugendo rwari rumaze imyaka irenga icumi rugeze ku musozo.
Gusa Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko nta gutandukana kwa burundu kuraba kuko hakiri ibiganiro ku buryo bushya bwo gukomeza gukorana.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Sports TV, Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yahakanye amakuru avuga ko impande zombi zatandukanye burundu, ashimangira ko SKOL yatanze ubusabe bushya bw’imikoranire buri gusuzumwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Yagize ati: "Si ko bimeze, ntitwatandukanye burundu ahubwo ni igihe cyo gukora igenzuramikorere. SKOL yaduhaye uburyo bw’imikoranire mishya, ubu tugiye kwicara dusesengure iyo mikorere, nibikunda tuzakorana."
Yakomeje avuga ko hakiri kare kugira ngo hagaragazwe icyerekezo cya nyuma cy’uyu mubano, kuko ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi.
Yagize ati: "Sinagira icyo mbivugaho kuri ubu kuko dufite ubusabe bw’imikoranire mishya. Nitumara kuganira tukabona hari inyungu cyangwa nta nyungu izava mu mikorere mishya baduhaye nibwo tuzarebaho uko ikipe igomba kubaho," Gakwaya akomeza asobanura.
Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko mu mushinga mushya watanzwe na SKOL harimo gukomeza kwamamaza ibikorwa byayo ku mwambaro wa Rayon Sports binyuze muri gahunda ya 'branding', ariko ku rwego rutari nk’urw’amasezerano yari asanzweho.
Andi makuru InyaRwanda yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sport bwamaze gufata icyemezo cyo gushaka indi nzira, cyane cyane nyuma y’uko hagiye havugwa ibiganiro n’abaterankunga bashya barimo Jeyrutty, Airtel na BK bari mu biganiro bya nyuma bishyira ku mikoranire mishya.
SKOL ni umwe mu baterankunga bagize uruhare runini mu iterambere rya Rayon Sports mu myaka yashize. Mu 2022 impande zombi zari zasinyanye amasezerano mashya y’imyaka itatu yavugwaga mu gaciro karenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano yaje yiyongera ku yandi yari yaragiye avugururwa kuva ubwo SKOL yatangiraga gufasha Rayon Sports mu buryo bugaragara.
Uretse inkunga y’amafaranga, SKOL yanagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere ibikorwa remezo bya Rayon Sports, birimo ikibuga cya Nzove kizwi nka SKOL Stadium, cyafashije iyi kipe kubona aho ikorera imyitozo n’ibindi bikorwa byayo bya buri munsi.
Nubwo hatarafatwa umwanzuro wa nyuma, amagambo ya Gakwaya Olivier agaragaza ko umuryango wa Rayon Sports ugifite icyizere cyo gukomeza gukorana na SKOL mu gihe impande zombi zakumvikana ku nyungu zishingiye ku mushinga mushya watanzwe.
Mu minsi iri imbere ni bwo hitezwe inama izasuzuma ubu busabe, hakamenyekana niba uru rugendo rw’imyaka 12 ruzakomeza cyangwa niba impande zombi zizatangira ubuzima bushya zitandukanye.
KURIKIRA IKIGANIRO GAKWAYA YAGIRANYE NA INYARWANDA SPORTS TV
