Hagati ya Mata na Gicurasi 2025, Yampano na Marina bashyuhije cyane uruganda
rw’imyidagaduro nyuma y’uko indirimbo bari bamaze gukorana isibwe kuri YouTube.
Marina yavugaga ko Yampano yamusuzuguye kuko atubahirije amasezerano bari
bagiranye yo kuyikorera amashusho, mu gihe Yampano yasubizaga ko ibyo atari
ikibazo cyari gikwiye guteza impaka zikomeye.
Uwo
mwuka mubi watumye bombi baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu
itangazamakuru, bituma umushinga wabo uhagarara ndetse nta kindi gihangano
bongeye guhuriramo kuva icyo gihe.
Mu
kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Yampano yavuze ko kuva icyo gihe
atigeze aganira na Marina ngo bashyire hamwe umuti w’ikibazo cyabo. Gusa yemeza
ko ibyo byabaye ari isomo rikomeye kuri bombi.
Yagize
ati "Urumva ntabwo twari twabiganira. Ntabwo nabeshya, ariko ndabizi neza
y'uko ntabwo dufitanye ikibazo mu by'ukuri cyo kuvuga ngo twajya mu nkiko,
ndamuvuga nabi aho atari, ahubwo ikintu kiba cyarabayeho ni isomo kuri njye
nawe."
Yampano
yavuze ko yizeye ko indirimbo ye na Marina yigeze gusibwa kuri YouTube izongera
igasohoka, ndetse ko bazakorana izindi ndirimbo nshya.
Ati
"N'iriya twakoranye izasohoka, kandi tuzakorana n'izindi. Kubera ko njyewe
nkunda Marina, nkunda Marina, arabizi ko nabimubwiraga na mbere y'uko tujya
muri 'studio'.”
Uyu
muhanzi yavuze ko nubwo kugeza ubu batarongera kuganira, yiteguye ko indirimbo
bari barakoranye izakorerwa amashusho kandi igasohoka.
Ati
“Ntabwo turavugana. Ariko abahanzi ni gutya tuvugana. Ubu, turi kuvugana. Ahari
yumve ko tuzayikore, cyereka abaye ariwe ubyanze ariko tuzayikora, twongere
tuyikore, dukore izindi.”
Yampano
yongeyeho ko yifuza no gukorana na Marina EP ndetse no gutegura igitaramo
bahuriramo, kuko bombi bafite abafana n’abakunzi babakurikira mu bikorwa byabo
bya muzika n’ubucuruzi.
Ati “Binabaye byiza, twakorana EP, kubera ko turi mu bucuruzi. Afite abantu bamwumva, yaba nanjye mfite abantu banyumva, rero duhuje abo bantu tugakora indirimbo irenze imwe, tukaba twakorana n'igitaramo tubiganiriyeho, kandi iki ni cyo gihe kugirango tube umurongo."

Yampano
yatangaje ko ibyabaye hagati ye na Marina byasize amasomo kuri bombi
Yampano
yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo nyinshi na Marina no kuyikoreramo
amashusho
